Iri gabanuka ry’ifumbire mvaruganda mu karere ka Gakenke ryatewe n’ikibazo cy’imbuto zitatangiwe igihe mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 A, hamwe n’imvura yabanje kubura naho yabonekeye yaje yangiririza abahinzi.
Kutabonekera igihe kw’imbuto hagakoreshwa izibonetse byabaciye abaturage intege zo kugura ifumbire mvaruganda kuko bumvaga badashobora kuyikoresha kuzindi mbuto zitari izo bahabwa na RAB bahitamo gukoresha ifumbire y’imborera yanakoreshejwe cyane muri iki gihembwe cy’ihinga.
Munyemana Damien umuyobozi wa Koperative Huguka Gakenke y’abacuruzi b’inyongeramusaruro, avuga ko bahuye n’ingorane z’ihindagurika ry’ikirere hamwe n’ibura ry’imbuto kuburyo naho yaziye yajye itinze abaturage baramaze guhinga ibyabo.
Ati “Ibyo ngibyo ni kimwe mu byatumye igipimo cy’ifumbire kigabanuka kuko umuturage iyo yahinze ibye, yumva ko nta bindi ategereje ababyita ngo n’amaburakindi”.
Abacuruza inyongeramusaruro bakaba baragurishije ton 317 mugihe bari basanzwe bagurisha ton zisaga 600 z’ifumbire ya DAP.
Banteziminsi Venancia umujyanama mu buhinzi mu murenge wa Nemba, avuga ko kudakoreshwa kw’ifumbire mvaruganda hari ingaruka bishobora kugira kumusaruro wabo.
Ati“Impamvu bishoboka nuko imbuto yakoreshejwe byabaye kuyishakira ku giti cy’umuntu, hari ibyo yabitse, hari ni byo yaba yaraguze bitari byizewe bityo ntibimere, hari no kuba yabiguze ntabikoreshe ifumbire kurugero rushitse kuko ntaryo yabonye ku gihe”.
Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubuhinzi Hagenimana Deny, asobanura ko hari impamvu zitandukanye zatumye habaho kudakoresha ifumbire mvaruganda
Ati “Iyo dukurikiranye dusanga abaturage bacu barakoresheje ifumbire z’inkoko cyane kugipimo kiri hejuru kuburyo ifumbire z’inkoko ku giciro nazo zigurwagaho zatwaye amafaranga menshi cyane hafi ya ½ cy’amafaranga yakoreshwaga mukugura ifumbire mvaruganda hano mu karere”.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2015A hakoreshejwe ifumbire mvaruganda ya DAP ingana na toni 700 bikaba byaragabanutseho Toni 300 mugihembwe cya 2016 A.
Ngo nta kibazo kidasanzwe bishobora kuzateza kw’igabanuka ry’umusaruro kuko n’ifumbire y’imborera yakoreshejwe izatanga umusaruro witezwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|