FAO na MINAGRI barifuza gufata amazi yose agakoreshwa mu gushaka ibiribwa

Ku munsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihijwe tariki 27 Ukwakira 2023, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa(FAO) hamwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bifuje ko amazi yose yafatwa agakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Coumba Sow(wifubitse esharpe) hamwe n'umukozi wa USAID, Jolly Dusabe, barimo gutera ifumbire mu bigori i Kayonza
Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Coumba Sow(wifubitse esharpe) hamwe n’umukozi wa USAID, Jolly Dusabe, barimo gutera ifumbire mu bigori i Kayonza

Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Coumba Sow, yagize ati "Ni ngombwa cyane ko Isi tubayemo ubu, mu bibazo byose tugira byaba ibijyanye n’ikirere, amakimbirane n’igabanuka ry’umutungo kamere, tugomba kwita ku ikoreshwa ry’amazi mu buryo bwiza bushoboka bujyanye n’Intego z’Iterambere rirambye(SDGs)."

Sow ashimira u Rwanda ko rurimo kuzana udushya mu gufata amazi yo kuhira imirima n’amatungo, cyane cyane mu Karere ka Kayonza ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2023.

Umuyobozi w’Amashami ya UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, we asaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo amazi ashyirwe mu by’ingenzi bigomba kubungabungwa no gukoreshwa neza, aho agira ati "Twapfushije ubusa amazi igihe kirekire."

Umuyobozi w'Amashami ya UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo
Umuyobozi w’Amashami ya UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, ashima ko bahawe ibyuzi 26 bihunika amazi hagamijwe kuhira imyaka n’amatungo, bikaba ngo bimaze gukemura ikibazo cy’amapfa mu mirenge itagira imvura ihagije.

Kugeza ubu muri Kayonza hari ubuso burenga hegitare ibihumbi 60 buhingwaho igihe cyose, haba mu mvura cyangwa mu zuba, bitewe n’ingamba zihuriweho n’inzego zitandukanye mu guhangana n’amapfa akunze kwibasira ako karere.

Iki gihe cy’Umuhindo wa 2023 cyo ngo cyagenze neza kurusha ibindi, nk’uko abaturage bo mu Murenge wa Murundi muri Kayonza bavuga ko biteze umusaruro w’ibiribwa uhagije ndetse n’amazi akaba arimo guhunikwa mu byuzi(dams).

Uwitwa Mwiseneza Jean Bosco agira ati "Nta kibazo gihari ubu twiteze umusaruro mwiza kuko n’imyaka ari myiza, imvura isigaye iboneka."

Abayobozi muri FAO, MINAGRI, USAID, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi, bakoze umuganda wo kubagara no gutera ifumbire mu mirima y’ibigori mu Mudugudu wa Rwakabanda, Akagari ka Ryamanyoni, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, aganirira n'Umunyamakuru mu murima w'ibigori mu Murenge wa Murundi muri Kayonza
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, aganirira n’Umunyamakuru mu murima w’ibigori mu Murenge wa Murundi muri Kayonza

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, asaba ko nyuma yo kuboneka kw’amazi, hose hagomba guhingwa kuko abakeneye amafunguro barushaho kwiyongera, ariko ko n’amazi yakomeza gushakwa no kubungabungwa.

Dr Musafiri agira ati "Damu zihari ni iz’abaturage, tugomba kuzifata neza kugira ngo amazi twita ubuzima, twita ibiryo, akomeze kubungabungwa kandi aho bishoboka mu ngo zacu tugerageze gufata amazi ava ku bisenge by’inzu, twe kugira ayo dupfusha ubusa."

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko harimo gushakwa abashoramari bajya bagura umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ku giciro cyiza gifasha abaturage kuva mu bukene no guhindura imibereho yabo.

Ku munsi w'ibiribwa, inzego zitandukanye za Leta n'imiryango mpuzamahanga zifatanyije n'abaturage b'i Kayonza mu kubagara no gufumbira ibigori
Ku munsi w’ibiribwa, inzego zitandukanye za Leta n’imiryango mpuzamahanga zifatanyije n’abaturage b’i Kayonza mu kubagara no gufumbira ibigori

Mu mwaka wa 2019, Imiryango mpuzamahanga iteza imbere Ubuhinzi(harimo Ikigega IFAD), yahaye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 80 z’Amadolari ya Amerika (yarengaga amanyarwanda miliyari 81), yo gukoresha mu kurwanya amapfa mu Karere ka Kayonza mu mushinga wiswe Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP).

Aya mafaranga yubatse ibikorwa remezo biteza imbere ingo zirenga ibihumbi 50 zigizwe n’abaturage basaga ibihumbi 225, bari bugarijwe n’amapfa mu mirenge imwe y’ako karere, kuri ubu bakaba batagisuhuka ahubwo ngo babasha kwiteza imbere bifashishije kuhira imirima n’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka