Dore imishinga y’ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere izakorwa muri 2023-2024

Leta y’u Rwanda irateganya gukoresha ingengo y’imari irenga miliyari 173 na miliyoni 600Frw mu mishinga ahanini iteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ishobora kwigaragaza mu mwaka wa 2023-2024.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye amafaranga buri mushinga uzakoresha mu Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024 izaba ingana na miliyari 5,030 na miliyoni 100.

Dr Ndagijimana avuga ko ubukungu bw’u Rwanda muri 2023-2024 bushobora guhura n’imbogamizi zirimo imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza, ibyorezo ndetse n’intambara ziri henshi ku Isi, cyane cyane ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Yagize ati "Ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Ingengo y’Imari nabagejejeho, rishobora guhura n’inzitizi zituruka imbere mu Gihugu nk’imihindagurikire y’ikirere n’ibiza bishobora kubangamira ubuhinzi, bigatera igihombo abaturage".

Mu mishinga y’ubuhinzi Minisitiri Ndagijimana yasobanuye harimo
uwo guteza imbere kuhira hibandwa ku bihingwa byoherezwa mu mahanga wagenewe amafaranga y’u Rwanda miliyari 19.

Hari umushinga wo guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa ku bufatanye na Banki y’Isi wagenewe miliyari 11 na miliyoni 400Frw.

Hari n’umushinga wo kuhira no gufata neza ibishanga mu Karere ka Kayonza, ku bufatanye n’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi IFAD(icyiciro cyawo cya kabiri) wagenewe amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 500Frw.

Hari umushinga wo guhunika ibinyampeke wagenewe miliyari 13 na miliyoni 600Frw, hamwe n’umushinga wo guteza imbere abacuruzi bato bohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi ku bufatanye na IFAD wagenewe miliyari 4 na miliyoni 400Frw.

Hari gahunda yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi (Crop Intensification Program) ugamije ahanini gutanga imbuto z’indobanure (intuburamusaruro) wagenewe amafaranga y’u Rwanda miliyari 37 na miliyoni 700Frw.

Hari umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kongera ishoramari ry’amabanki mu buhinzi ku bufatanye na Banki y’Isi wagenewe amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 45 na miliyoni 500Frw.

Hari n’umushinga wo guteza imbere imihanda itandukanye mu Gihugu ifasha kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko, ku bufatanye na Banki y’Isi wahawe amafaranga miliyari 35 na miliyoni 500Frw.

Iyi mihanda ishamikiye ku mihanda minini mu Rwanda na yo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi akomeza avuga ko imwe muri yo ikirimo gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka