Burera: Abajyanama b’Ubuhinzi besheje imihigo kurusha abandi bahawe telefone zigezweho

Abajyanama b’Ubuhinzi 397 bo mu Karere ka Burera, babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022-2023 mu buhinzi, bahawe telefone ngendanwa (smart phones), basabwa kuzifashisha mu kwagura iyamamazabuhinzi, kugira ngo iterambere ry’ubuhinzi rirusheho gushinga imizi.

Abajyanama b'Ubuhinzi 397 babaye indashyikirwa mu mihigo y'ubuhinzi ni bo bashyikirijwe smart phones
Abajyanama b’Ubuhinzi 397 babaye indashyikirwa mu mihigo y’ubuhinzi ni bo bashyikirijwe smart phones

Mu mihigo abo bajyanama babayemo indashyikirwa, irimo urebana no gukurikirana ko abahinzi bubahirije guhinga ku buso bwatoranyijwe banabashishikariza kugira imyumvire imwe, ku bihingwa bihabereye, gukangurira abahinzi kugura imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe, kwita ku gukurikirana ibihingwa mu mirima no gushakira hamwe isoko.

Iyi mihigo, kimwe n’indi igamije kuzamura ubuhinzi, ababashije kuyesa nibura ku gipimo kiri hejuru ya 90% bakaba ari bo babishimiwe.

Jean de Dieu Nizeyimbabazi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Burera, avuga ko kwita ku ireme ry’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuhinzi, ari ingenzi mu kongera ireme n’ubwinshi bw’umusaruro.

Yagize ati “Iyamamazabuhinzi rigirwamo uruhare n’abafashamyumvire n’abajyanama b’ubuhinzi. Twicara hamwe tukemeranya imihigo harimo nk’urebana no gukangurira buri muhinzi gusura umurima kenshi, gukumira ibyonnyi, gutanga amakuru y’ibidasanzwe yabona mu bihingwa, gukoresha imbuto n’inyongeramusaruro; noneho nyuma yaho hakazabaho kugenzura uko byagezweho hagatangwa amanota, ari nayo ashingirwaho batoranywamo ababyitwayemo neza”.

Gukorera ku mihigo kw’abahinzi n’ababakurikiranira hafi bibatera umuhate wo kubahiriza ingamba zose zibushingiyeho.

Mu myaka yabanjirije uyu, abagiye bahiga abandi bagenerwaga ibikoresho bigizwe na bote, amakoti y’imvura, imitaka, ingorofane n’ibindi biborohereza mu gukurikirana uko ubuhinzi bukorwa.

Kuba ubungubu bagenewe telefone, biri mu rwego rwo kubunganira mu kwifashisha ikoranabuhanga.

Hakizimana wo mu Murenge wa Gahunga, uvuga ko hari byinshi iyi telefoni izamworohereza.

Ati "Hari nk’aho nageraga nkabona nk’igihingwa kigaragaza imiterere idasanzwe, simenye inama mpa umuhinzi z’uburyo yabyitwaramo. Ubu noneho kuba mpawe iyi telefone, mu gihe icyo kibazo cyaramuka kibayeho, nshobora nko gufotora, nkamenyesha abafite ubumenyi bwisumbuyeho, bakaba batugira inama y’icyo twakora byihuse mu kurengera ibyo bihingwa.”

Ati “Ikindi ni uko izajya inamfasha kumenya amakuru mashya yerekeye ubuhinzi no kubwihuguramo kenshi, bityo duhinge kijyambere, twihaze mu biribwa kandi dusagurire amasoko".

Telefoni zigezweho Abajyanama b'Ubuhinzi bahawe bazitezeho kuborohereza akazi
Telefoni zigezweho Abajyanama b’Ubuhinzi bahawe bazitezeho kuborohereza akazi

Mu Karere ka Burera habarurwa abajyanama b’ubuhinzi 571 bakurikiranira hafi abahinzi basaga ibihumbi 100.

Igikorwa cyo guha smart phones abahize abandi kibaye mu gihe hitegurwa igihembwe cy’ihinga cya 2024A, kizatangira muri Nzeri 2023. Amakuru ajyanye n’ubuhinzi nk’ibiciro ku masoko yaba iby’inyongeramusaruro, ifumbire, cyangwa umusaruro ahanini ngo bajyaga bayamenya bibagoye, ariko ngo kuba bazihawe bazabasha kuyabona hakiri kare bibarinde guhuzagurira mu nshingano zabo.

Mu Karere ka Burera ibihingwa bizibandwaho birimo ibishyimbo, ibirayi n’ibigori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka