Buffet Foundation igiye gushora miliyoni 500$ mu buhinzi

Umuryango Buffett Foundation wiyemeje gushora milliyoni 500 z’amadorari mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Uwo muryango ugiye gushora ayo mafaranga mu buhinzi n’ubworozi nyuma y’aho ugiranye ubufatanye na Leta y’u Rwanda hagamijwe guteza imbere abahinzi bafite ibikorwa biciriritse.

Buffet aganira n'abahinzi.
Buffet aganira n’abahinzi.

Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n’imbaraga rwakoresheje mu kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ngo ni byo byatumye Buffet Foundation yemera gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Kugeza ubu, watangiye umushinga wo kuhira ku buso bungana na hegitari 1200 z’imiryango 2000 mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, ukaba unateganya kubaka ingufu z’imirasire y’izuba zingana na megawati eshatu zizifashishwa mu bikorwa byo kuhira.

Ibyo ngo birajyana no gusiza imihanda ifite ibirometero 34 izahuza imirima n’ubwanikiro, ibyo bikorwa bikaba byaratangiye mu kwezi kwa Kanama 2015.

Howard G. Buffet uyobora uwo muryango tariki 28 Nzeri 2015 yaganiriye n’abaturage b’aho uwo mushinga uzakorerwa avuga ko guteranya imashini zuhira bizatangira muri Mutarama 2016, naho ibikorwa remezo by’umushinga wose bikazaba byuzuye muri Kanama 2016.

Imirimo yo kubaka ububiko bw'uwo mushinga igeze kure.
Imirimo yo kubaka ububiko bw’uwo mushinga igeze kure.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, avuga ko ibikorwa by’uwo mushinga bizafasha abahinzi guhangana n’ikibazo cy’izuba rikunze kwibasira ako gace rikabangamira ibikorwa by’ubuhinzi.

Asaba abahinzi kubungabunga ibyo bikorwaremezo kuko byabafasha gutera imbere no guhindura imibereho yabo.

Buffet asaba abahinzi gukorera mu makoperative mu gihe bagurishije ibyo bejeje bakibuka kuzigama amafaranga azabafasha kubungabunga ibyo bikorwaremezo, kuko bifashwe neza byabageza ku bindi bikorwa remezo byo kwita ku musaruro, kuwutunganya no kuwugeza ku isoko.

Hazanashyirwaho ishuri ry’icyitegererezo mu bumenyi-ngiro rizahugura abazigisha abahinzi gufata neza ibikorwa remezo byo kuhira no gukoresha imashini, gutaga serivisi z’iyamamaza-buhinzi no guhugura abahinzi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi.

Iryo shuri rizubakwa mu karere ka Bugesera, kakaba karatoranijwe hashingiye ku butaka buhari no kuba kaberanye no gukorerwa ubushakashatsi.

Kaminuza ya Pennsylvania muri Amerika ni yo iri gukurikirana itangira ry’iryo shuri rifite inshingano yo gutegura abafite ubushobozi bwo guhanga udushya twateza imbere ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe iterambere ry’icyaro rirambye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abaturage batewe inkunga ariko rwose babegere banabafashe gushyira mungiro neza inkunga bahawe.

Kageruka yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

uyu mushinga ugize neza gutera inkunga abaturage, kimwe mubyo muri byinshi byiza leta yacu yakoze harimo no kwemerera abasholamari kuza gukorera mugihugu cyacu,nibakomeze baze batere inkunga abaturage bazamuke.

Rwego yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

iterambere rya mbere ni irigera kubaturage bo hasi, iri niterambere koko, abahawe inkunga bayikoreshe neza.

sekaganda yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

babegera kugirango babarire amafaranga, ntacyo babigisha buffet izabirangiza byose.

kagenza yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Abaturage bahawe inkunga ariko banegerwe bigishe kubyaza umusaruro inkunga bahawe.

Mirimo yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

ikizababaza gusa niyo nkunga izatangwa kubaturage noneho umushinga numarakurangira abaturage ntibazabashe kwikurikiranira ibyo bikorwa, bikazajya bisaba ko hagira ubibakurikiranira

sandra yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

genda buffet ukijije abaturiye icyaro

singiza yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka