Ibi bakaba babisabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Kinihara bahinga mu gishanga cya Kiryango, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya A 2016, tariki ya 13/10/2015.
Ubwo basozaga igikorwa cyo gutera imbuto y’ibigori muri iki gishanga, Umunyamabanga wa Leta aganira n’abaturage, akaba yabasabye kugira umuco wo kwibumbira mu matsinda ndetse n’amakoperative, kuko abishyize hamwe bagahuza imbaraga ngo bagera kuri byinshi.
Ati “Ni byiza kwishyira hamwe, mugahuza imbaraga, kuko nibwo muzagera ku musaruro ushimishije, mugateza igihugu imbere, namwe mugatera imbere”.
Akaba yakomeje abasaba kandi kwita ku bihingwa byabo, bahangana n’isuri, basibura imigende y’igishanga.
Abaturage bakaba bishimiye ko mu bihe nk’ibi abayobozi bakuru bamanuka bakaza kwifatanya nabo, kuko ngo bibongerera imbara zo gukora cyane.
Rwigena Gabriel uhinga muri iki gishanga, akaba yavuze ko bishimiye kwifatanya na
Minisitiri, gusa amusaba ko bakongererwa ifumbire bagenerwa ku gihe cy’ihinga, anasaba ubuyobozi bw’Akarere kujya bubaba hafi mu bihe by’imvura, kuko hari ubwo amazi aba menshi akarenga ubushobozi bwabo akangiza iki gishanga.
Igishanga cya Kiryango kikaba gihingwamo n’abaturage b’Imirenge ya Mwendo na Kinihira, bakaba bagihingamo umuceri n’ibigori, gusa abahinzi bagasaba ko cyajya gihora gitunganywa neza, kuko mu gihe cy’imvura gikunze kuzura amazi kikangirika.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|