Basanga batakiri abahinzi baciriritse kuko ibigori byazamuriwe igiciro

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batakiri abahinzi baciriritse, ahubwo basigaye bambara neza nk’ikigori kubera uruganda rwongerera agaciro umusaruro wabo, rwanatumye babona igiciro cyiza ku bigori.

Bishimira ko uru ruganda rwatumye igiciro cy'ibigori kizamuka
Bishimira ko uru ruganda rwatumye igiciro cy’ibigori kizamuka

Babitangaje ku wa 30 Kamena 2023, ubwo hatahwaga uruganda rutunganya ifu ya kawunga rwuzuye rutwaye Amafaranga y’u Rwanda 1,350,000,000 rukaba ruhuriweho n’Akarere ka Nyagatare, ndetse n’ihuriro ry’abahinzi b’ibigori (UNICOPROMANYA).

Uruganda Nyagatare Maize Processing Company Limited, rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2021 rwuzura mu ntangiriro za Nyakanga 2022.

Ubundi umusaruro mwinshi w’ibigori weraga mu Karere ka Nyagatare, wagurwaga n’Abagande ukajya gutunganyirizwa mu nganda zaho, Abanyarwanda bakarya kawunga ibahenze kandi itameze neza, rimwe na rimwe n’abagiye kuyigurayo bagahurirayo n’ibibazo.

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’ibigori, CODAR, ikorera mu Murenge wa Mimuli, Uwamahoro Fredaus, avuga ko batarabona uru ruganda bari bafite ikibazo cy’isoko ry’umusaruro wabo, kuko ikilo kitarengaga 200Frw.

Uruganda rwatashywe ku mugaragaro rwuzuye rutwaye arenga 1,300,000,000Frw
Uruganda rwatashywe ku mugaragaro rwuzuye rutwaye arenga 1,300,000,000Frw

Aho uruganda rutangiriye gukora ngo igiciro cy’umusaruro cyariyongereye, ku buryo abahinzi batagiciriritse ahubwo basigaye bambara neza nk’ikigori.

Ati “Uruganda rutaraza twari dufite ikibazo cy’umusaruro, ibigori ntibyarengaga amafaranga 150 yaba menshi akaba 200 ku kilo. Bahinzi muri aha, mwari mwakumvise amafaranga 600 ku kilo cy’ibigori? Ubu se uko mutureba murabona turi abahinzi baciriritse? Turasa n’ikigori, twaburaga amafaranga y’ishuri ariko ubu abana bacu biga mu mashuri agezweho, ntawe ubura Mituweli.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, akaba n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’uruganda, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko n’ubwo bishimira ko kawunga yatangiye kubonekera hafi ndetse n’abahinzi bakaba babona igiciro cyiza cy’ibigori, hatibagiwe no gutanga akazi ku baturage, ariko nanone ngo bagifite ibibazo bitandukanye.

Twiringiyimana avuga ko batazongera gukenera kawunga ikorerwa ahandi kuko iyabo ari nziza
Twiringiyimana avuga ko batazongera gukenera kawunga ikorerwa ahandi kuko iyabo ari nziza

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’ubwumishirizo kandi ni ingenzi kuko butuma ugira ifu yujuje ubuziranenge, ku buryo twacuruza no hanze y’Igihugu. Dufite ubuhunikiro buto kandi turifuza kugira nibura ubufite ubushobozi bubika toni 5,000 mu gihe dufite ubwa toni 400 gusa.”

Uru ruganda rufite ubushobozi butunganya toni 30 ku munsi za kawunga, si igisubizo ku bakunzi ba kawunga gusa kuko runakora ibiryo by’amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abikorera kugira uruhare mu gukemura ibibazo byagaragajwe, kuko na Leta ihari kugira ngo ibafashe.

Yasabye abayobozi b’amakusanyirizo y’amata gufasha aborozi kubonera hafi ibyo bakenera, harimo ibiryo by’amatungo na kawunga.

Agira ati “Turifuza ko amakusanyirizo y’amata yose aba ihuriro ry’ibintu aborozi bakenera na kawunga, umworozi nagemura ku ikusanyirizo ajyane ibiryo by’amatungo, ariko ajyane na kawunga, imiti n’ibindi byose.”

Bavuga ko bafite ikibazo cy'ubuhunikiro bw'ibigori buto
Bavuga ko bafite ikibazo cy’ubuhunikiro bw’ibigori buto

Akarere ka Nyagatare niko kabonekamo umusaruro mwinshi w’ibigori, kuko ku mwaka haboneka urenga toni 200,000.

Uruganda rwa kawunga rwa Nyagatare rufite ubushobozi bwo gukora toni 30 ku munsi
Uruganda rwa kawunga rwa Nyagatare rufite ubushobozi bwo gukora toni 30 ku munsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka