Barasaba ko itegeko rigenga ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryakwihutishwa

Urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi rwibumbiye muri RYAF, rurasaba inzego zibishinzwe, ko itegeko rirebana n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryakwihutishwa rigashyirwaho umukono, bityo ibyo bihingwa bikaba byakwemererwa guhingwa mu Rwanda no kujya ku masoko yo mu gihugu, kuko rwamenye ko nta ngaruka bigira ku buzima bw’abantu ahubwo bitanga umusaruro utubutse.

Basanga ibihingwa bya LMO byujuje ubuziranenge
Basanga ibihingwa bya LMO byujuje ubuziranenge

Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa ku bihingwa byahindurimwe uturemangingo ari byo byitwa LMO (Living Modified Organisms), yateguwe n’umushinga ukurikirana iryo koranabuhanga mu Rwanda (OFAB) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB).

Nyuma yo gusobanukirwa ibyiza by’ibyo bihingwa, birimo ko bigira umusaruro uri hejuru, kuba byihanganira ibyonnyi, ibiza n’ibindi, bamwe muri urwo rubyiruko bifuje ko byaza mu Rwanda bityo ubuhinzi bwabo bugatera imbere, nk’uko Uwihanganye Samuel, usanzwe uhinga ibinyampeke akanabitunganyamo ifu, abisobanura.

Agira ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko nyamenyeyemo iby’iri koranabuhanga mu buhinzi, numvise ari ingirakamaro kuko ibyo bihingwa byihanganira ihindagurika ry’ikirere, bikaba byatanga umusaruro haba mu zuba cyangwa mu mvura nyinshi, mu gihe ibyo dusanzwe duhinga bihita bipfa tugahomba. Cyaba ari igisubizo kuri twebwe, kuko nk’ubu kubera izuba ryinshi ryavuye nta musaruro w’ibinyampeke uhagije tuzabona kandi ari byo dukenera mu kazi ka buri munsi”.

Arongera ati “Ubundi mu buhinzi dukenera imiti myinshi irwanya ibyonnyi kandi irahenda cyane, ugasanga umuhinzi ntiyunguka. Ibyo bihingwa rero bya LMO byo twamenye ko bidakenera iyo miti cyangwa hagakoreshwa mike, bivuze ko azunguka kuko azabona umusaruro mwinshi kandi yashoye bike, bikazatuma no ku isoko ibiciro by’ibiribwa bimanuka, bivuze ko nta kibazo cy’inzara n’imirire mibi kizongera kubaho, cyane ko byongerwamo n’intungamubiri. Bibaye byiza rero itegeko rigenga LMO ryakwigwaho rigasohoba byihuse, kuko kuri jye ndabona ridutindiye”.

Uwihanganye Samuel
Uwihanganye Samuel

Uwihanganye ukorerera mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yongeraho ko ari mu bantu batajyaga bemera ibyo bihingwa mbere yuko ahugurwa, kuko na we yari mu bavuga ko bitera indwara zirimo kanseri n’izindi, ariko ubu yabonye ko kwari ukutamenya.

Nimukuze Angelique na we uhinga ibigori akanabyongera agaciro, avuga ko iri koranabuhanga ahubwo ritinze kugera mu Rwanda.

Ati “Nkurikije uko abashakashatsi badusobanuriye iby’iri koranabuhanga, nasaba Leta yacu ko yakwihutisha itegeko rigenga ubu buhinzi bwa LMO, kuko hari byinshi bizahita bikemuka. Nk’ubu hari ubwo mbura ibigori uruganda rwanjye rukenera mu gutunganya kawunga, kubera ko ibihe byabaye bibi, bikanteza igihombo, mu gihe numvise ko iri koranabuhanga rituma ibihingwa byihanganira ibibazo binyuranye, ndetse bikanihuta kwera ugereranyije n’ibisanzwe, bivuze ko nta kibazo uruganda rwakongera kugira”.

Dr Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi muri RAB, akaba anakuriye umushinga wa OFAB mu Rwanda, avuga ko ibi bihingwa nta ngaruka n’imwe byagira ku buzima bw’umuntu, na we akaba mu basaba ko itegeko ribigenga rwakwihutishwa.

Ati “Abantu ntibakwiye kugendera ku makuru atariyo, avugo ko ibyo bihingwa ari bibi bishobora kubatera indwara, kuko ubushakashatsi bwinshi bwarakozwe, nta ngaruka n’imwe bigira ku buzima bw’ababiriye. Ahubwo bibaye byiza itegeko ryemera ko bihingwa bikanajya ku masoko y’u Rwanda ryasohoka bidatinze, tukabigeza ku bahinzi, ndizera ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Yungamo ati “Twahisemo rero guhugura urubyiruko kuri iri koranabuhanga, kuko tuzi ko rwumva vuba, rufite imbaraga, bityo ko rwanadufasha kugeza ubu bumenyi mu bandi bahinzi bitagoranye. Ibi ndabivuga kuko hari henshi muri Afurika n’ahandi, badahita bumva neza iby’iri koranabuhanga mu buhinzi cyangwa ‘biotechnology’, ni byiza rero ko ku ikubitiro tubisobanurira urubyiruko”.

Dr Athanase Nduwumuremyi
Dr Athanase Nduwumuremyi

Kugira ngo ibihingwa bya LMO cyangwa GMO byemerwe mu gihugu runaka, kigomba kuba cyarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga azwi nka ‘Cartagena Protocol’, agamije kurebera hamwe niba koko haba hari ingaruka za LMO haba ku binyabuzima n’ibidukikije (Biosafety Low).

Kugeza ubu itegeko ryemera LMO mu Rwanda ntirirashyirwaho, icyakora hari itsinda rigizwe n’ibigo bitandukanye n’abashakashatsi, ririmo kwiga ku by’iryo koranabuhanga mu buhinzi rinakoreshwa no ku bworozi mu bihugu byaritangiye kera, nka Amerika ari naho rikomoka, u Bushinwa, Brasil, Afurika y’Epfo n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka