Bagurishije ku giciro batishimiye kuko RAB yanze kubagurira

Ikigo cy’igihugu giteza imbere Ubuhinzi cyanze kugura b’imbuto y’ibigori y’abatubuzi bo mu Karere ka Kamonyi, bituma bayigurisha ku giciro batifuzaga.

Aba bahinzi b’abatubuzi bibumbiye muri koperative Impabaruta ihinga igishanga gifite hegitari zigera 60 gihuriweho n’Imirenge ya Gacurabwenge, Rugarika, Runda na Rukoma.

Ibigori bari batubuye byinshi bizeye ko RAB izabagurira.
Ibigori bari batubuye byinshi bizeye ko RAB izabagurira.

Basaruye toni zigera kuri 200 z’ibigori muri Werurwe 2015, biteguye kuzigurisha na RAB ku giciro cya 400Rwf ku kilo ariko iza kubahakanira, babigurisha n’ikigega gihunika imyaka SARURA kuri 205Rwf ku kilo.

Bavuga ko guhinga imbuto yo gutubura bisaba imirimo myinshi kugira ngo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, kitazanga kuyigurira.

Ntaribi Samuel, perezida wa Koperative avuga ko imbuto ituburwa ikurikiranwa n’abatekinisiye ba RAB babaha amabwiriza y’ibyo bagomba gukurikiza kugira ngo bazasarure imbuto yujuje ubuziranenge. Avuga ko umusaruro wa bo wajonjowe inshuro eshatu bitewe n’uko RAB yabasubirishagamo.

Ibigori bari batubuye byinshi bizeye ko RAB izabagurira.
Ibigori bari batubuye byinshi bizeye ko RAB izabagurira.

Agira ati “Ibigori byagiye muri sitoke mu kwezi kwa gatatu , tubikuramo mu kwezi kwa cumi, ubwo RAB yari imaze kuduhakanira.”

Kugurisha ku giciro batari bari biteze n’umusaruro waratinze mu buhunikiro byabateje igihombo. Mu mezi asaga atanu bategereje kugurirwa na RAB babungabungaga umusaruro ngo utangirika bawutera imiti yica udukoko. Bakavuga ko koperative yahisemo guheba inyungu yakataga abahinzi kuko nab o bahombye.”

Umuhinzi witwa Uzamukunda Farida, avuga ko bagihinga nk’abatubuzi, mu musaruro yakuragamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 57. Ariko ubu ibyo bagurishije yakuyemo amafaranga ibihumbi 27 gusa.

Umuyobozi mukuru wa RAB, Dr. Butare Louis, atangaza ko mu myaka ibiri ishize, RAB yatangiye kureka imirimo y’ubutubuzi ibiharira ba Rwiyemezamirimo. Ati “Twebwe nk’abahagarariye Leta turifuza ko twagenda tuva mu mirimo yo gutubura tukabiharira abikorera.”

Cyakoze na none ngo RAB ntizahagarika gukurikirana abahinzi kugira ngo nabo bagere ku kuba ba Rwiyemezamirimo. Ikavugak o abagize igihombo RAB izakomeza kubaba hafi hakumirwa ko cyabagiraho ingaruka bahabwa imbuto n’ifumbire kuri “Nkunganire”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka