Bamwe mu bahinzi muri Nyabihu bavuga ko iyo hakoreshejwe ifumbire yaba mvaruganda cyangwa imborera ku buryo buteganyijwe, usanga umusaruro w’ibihingwa uzamuka.
Harerimana Jean Bosco wo muri Rambura avuga ko bitewe no gukoresha ifumbire ubu aho yezaga ibiro 200 by’ibirayi asigaye aheza ibiro 800.
Tuyishime Charlotte we avuga ko ifumbire yatumye ahari ubutaka bugunduka hera ku buryo bazahasarura ibishyimbo byiza.
Agira ati “Urebye ibishyimbo biri hano urabona ko hazava umusaruro. Nta myaka yahabaga, ariko kubera gufumbira. Urabona ko hazava umusaruro n’abantu bahageze barumirwa. Hari ku rubuye.”
Akamaro k’ifumbire kagarukwaho na Nyirimanzi Jean Pierre ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu. Avuga ko gukoresha ifumbire mu buhinzi bizamura umusaruro cyane kandi ko ari ngombwa ko abahinzi babyitabira.
Iyi akaba ari yo mpamvu ngo gukoresha ifumbire kiri mu bishyizwe imbere mu buhinzi mu karere ka Nyabihu muri uyu mwaka aho bashaka kuva kuri 62% by’abahinzi bakoresha ifumbire bakagera kuri 80%.
Agira ati “Ifumbire mu karere tuyikoresha kuri 62% cyane cyane ifumbire mvaruganda. Ariko muri uyu mwaka dufite intego y’uko igomba gukoreshwa byibuze n’abaturage bagera kuri 80%.”
Mu karere ka Nyabihu hahingwa ibirayi,ibigori,ingano,icyayi,ibireti,ibishyimbo n’indi myaka.
Nyirimanzi avuga ko ahanini abahinzi b’ibirayi ari bo bitabira cyane ikoreshwa ry’ifumbire naho ku buhinzi bw’ibinyampeke muri rusange ho ngo abitabira bakaba bakiri hasi.
Bakaba bagamije cyane no kurushaho gukangurira abahinzi b’indi myaka itari ibirayi kwitabira gukoresha ifumbire nka bagenzi babo dore ko abayikoresheje bahamya ko ituma umusaruro urushaho kuzamuka.
Kwitabira gukoresha ifumbire mu buhinzi kikaba kiri mu by’ibanze Leta y’u Rwanda ishishikariza abahinzi hagamijwe kuzamura umusaruro, bakihaza ndetse bagasagurira n’amasoko.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimwihate ariya mafumbire mashya ya Yara tugezwaho na Murenzi Supply Company njeweho namaze kuyakoresha iwanje.