Amajyepfo: Abahinzi b’umuceri bishimira ikigo cyabo cy’imari kiborohereza kubona inguzanyo

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Amakoperative ahinga umuceri ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare (UCORIBU), bishimira kubona inguzanyo mu buryo bworoshye mu kigo cy’imari bishyiriyeho ari cyo COOPEC-Impamba.

COOPEC Impamba yamaze kwiyubakira inzu ikoreramo
COOPEC Impamba yamaze kwiyubakira inzu ikoreramo

Nk’uko bivugwa na bamwe mu banyamurayngo b’iki kigo cy’imari giciriritse, ngo mbere y’uko bagishinga muri 2009 bagorwaga no kubona inguzanyo bifashisha mu buhinzi, aho umuntu yashoboraga gutangira kuyishaka ihinga ryegereje, akazayibona ibyo yashakaga guhinga byeze.

Clémentine Nyirafashaho w’i Musha, ati “Impamba itarajyaho twakoranaga na Banki y’Abaturage, tukaguza amafaranga dusaruye umuceri, cyangwa tugiye kuwutera, tukazayabona undi weze, ubwo umushinga ukaba wapfuye.”

Akomeza agira ati “Ariko ubu tubicishije mu matsinda, dukora urutonde rw’abanyamuryango bakeneye inguzanyo, bigaca kuri koperative. Iyo bigeze ku Mpamba, hagati y’iminsi ibiri n’itatu tuba twayabonye.”

Izi ngorane zatumye abanyamuryango ba UCORIBU biyemeza kwishyiriraho ikigo cy’imari giciriritse. Hari mbere gatoya y’uko hajyaho za SACCO zo ku Mirenge, n’aho zigiriyeho iyi COOPEC yakoraga neza kandi bigaragara ko ifitiye akamaro abahinzi b’umuceri, igumaho.

Abanyamuryango bayo kuri ubu bavuga ko hari byinshi bagenda bageraho bayikesha. Pierre Mushokambere, umwe muri bo ati “Nifashishije inguzanyo y’Impamba nagiye nishyura ku musaruro w’umuceri, niyubakiye inzu ubu irimo amazi n’umuriro. Naguze n’inka ubu zimpa ifumbire, kandi naguze n’ubutaka bw’imusozi kuri hegitari eshanu.”

Icyakora na ku rundi ruhande, abanyamuryango bibaza impamvu iki kigo cy’imari bishyiriyeho kibaca inyungu iri hejuru, kuko batangiriye ku nyungu ya 24%, ubu bakaba bacibwa 21%.

Damien Nkundanyirazo, Perezida w’inama y’ubutegetsi yacyo, avuga ko bituruka ku kuba imigabane y’abanyamuryango ubwayo itahaza mu kubaha inguzanyo, bikaba ngombwa ko baguza mu bindi bigo by’imari, nabo bungukira.

Ati “Urumva niba nka Equity iduhaye inguzanyo kuri 16%, tugashyira kuri 21%, ni birebire ku muturage, ariko nta kundi byagenda kuri banki.”

Yongeraho ko bari gushaka ukuntu bakorana na Banki itsura amajyambere (BRD), ku buryo na bo bazatanga inguzanyo z’ubuhinzi zunguka 8% mu mushinga CDAT, kandi ngo hamwe n’andi mabanki bateganya gukorana, barizera ko no mu mwaka utaha hari ikindi kizagabanuka ku nyungu abanyamuryango basabwa.

COOPEC Impamba ifite abanyamuryango ibihumbi 13 ari na bo bibumbiye muri UCORIBU, kandi ngo ifite n’abandi bakiriya bagera ku bihumbi bitatu batari abahinzi b’umuceri.

Nubwo kugeza ubu itanga inguzanyo ku nyungu ya 21%, ngo hari n’izagenewe abagore n’urubyiruko batangira 16 na 18%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka