Amabanki aracyatinya gutanga inguzanyo mu buhinzi

Muri miliari 60 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yageneye abafite imishinga y’ubuhinzi, miliyari 2.2 zonyine ni zo zatanzwe mu gihe kirenze umwaka.

Ayatanzwe nayo yahawe imishinga ibiri gusa mu mishinga 100 yari yagejejwe mu mabanki ari yo agomba kwemeza imishinga ibona inguzanyo, nk’uko byavugiwe mu nama yahuje abanyamabanki, ikigo cy’igihugu gitanga ingwate (BDF) na MINAGRI kuri uyu wa gatanu taliki 25 Nzeri 2015.

Imishinga idakoze neza niyo ntandaro ituma imishinga y'ubuhinzi itabona inguzanyo.
Imishinga idakoze neza niyo ntandaro ituma imishinga y’ubuhinzi itabona inguzanyo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Tony Nsanganira, yavuze bari bari bagamije kurebera hamwe igituma imishinga itihutishwa ngo amafaranga agere ku bo agenewe.

Yagize ati “Tugiye kureba niba rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kwigira imishinga abaturage adakeneye undi amwunganira ndetse turebe n’uburyo izindi nzira imishinga inyuramo zakoroshywa.”

Janet Kanyambo, umukozi wa BDF.
Janet Kanyambo, umukozi wa BDF.

Yakomeje avuga ko ibi bigomba gushyirwamo imbaraga n’inzego zose bireba kuko uwu mushinga uzarangira mu 2019. Ati “Mu myaka ine isigaye hakagombye kujya hatangwa nibura miliyari zirenga 10 buri mwaka ariko zigahabwa imishinga yizwe neza.”

Abanyamabanki bavuga ko impamvu ituma imishinga itihuta ari uko ibageraho ikoze nabi cyangwa hari byinshi ibura.

Kanyambo Janet, ushinzwe imishinga muri BDF avuga ko ubutinde bw’imishinga buri hagati y’amabanki n’abashinzwe kwigira imishinga abaturage.

Ati “Ntitwumva ukuntu imishinga itaza ari myinshi kandi ari twebwe dutanga ingate, amabanki ntiyakagombye kugira ikibazo.”

Mu ngamba zafashwe harimo guhugura abaturage ku bijyanye no gukora imishinga bityo ibigo by’imali ntibizajye bisubiza inyuma imishinga yabo. Bagiye kandi gutegura amahugurwa ajyanye no gukora imishinga, agenewe abahinzi-borozi imishinga yabo ntikajye isubizwa inyuma.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho se, erega abahinzi turacyafite ingorane, njyewe umushinga wanjye umaze amezi 2 muri bdf aho nawujyanye ngo bawunkorere, nonese nunakorwa muri banki ho uzamarayo igihe kingana iki? yewe,n’ubundi ngo umwami ntiyica hica rubanda. ntacyo leta yacu itakoze ngo dutere imbere ariko abagomba kudufasha nibo batudindiza. murakoze.

iyakaragiye cyntia yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka