Abatubuzi b’imbuto barahombye bitakana RAB

Abatubuzi b’imbuto y’ibigori bahinga mu gishanga cya Rwabashyashya bahakaniwe na RAB kubagurira umusaruro, bituma bagurisha ku giciro batari biteze.

Aba bahinzi bibumbiye muri koperative IMPABARUTA , ihinga igishanga gifite hegitari zigera muri 60 gihuzariweho n’imirenge ya Gacurabwenge, Rugarika, Runda na Rukoma.

Abahingira mu gishanga cya Rwabashyashya imbuto itubuye ngo baguye mu gihombo kuko RAB yanze kubagurira umusaruro.
Abahingira mu gishanga cya Rwabashyashya imbuto itubuye ngo baguye mu gihombo kuko RAB yanze kubagurira umusaruro.

Basaruye toni zigera kuri 200 z’ibigori muri Werurwe 2015, biteguye kuzigurisha RAB ku giciro cya 400Rwf ku kiro ariko iza kubahakanira, babigurisha ikigega gihunika imyaka cya SARURA kuri 205Rwf ku kiro.

Nyamara ariko ngo guhinga imbuto yo gutubura bisaba imirimo myinshi kugira ngo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi RAB, kitazanga kuyigurira.

Ntaribi Samuel, Perezida wa Koperative IMPABARUTA, avuga ko imbuto ituburwa ikurikiranwa n’abahanga ba RAB babaha amabwiriza y’ibyo bagomba gukurikiza kugira ngo bazasarure imbuto yujuje ubuziranenge.

Umusaruro wabo wajonjowe inshuro eshatu bitewe n’uko RAB yabasubirishagamo. Ntaribi akomeza agira ati “Ibigori byagiye muri sitoke mu kwezi kwa gatatu tubikuramo mu kwezi kwa cumi, ubwo RAB yari imaze kuduhakanira”.

Kugurisha ku giciro batari bari biteze n’umusaruro waratinze mu buhunikiro ngo byabateje igihombo mu mezi asaga atanu bategereje kugurirwa na RAB babungabungaga umusaruro ngo utangirika bawutera imiti yica udukoko. Ngo “koperative yahisemo guheba inyungu yakataga abahinzi kuko na bo bahombye”.

Gutubura imbuto ngo bisaba imirimo myinshi.
Gutubura imbuto ngo bisaba imirimo myinshi.

Umuhinzi witwa Uzamukunda Farida, avuga ko bagihinga nk’abatubuzi. Ku musaruro yakuragamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 57, ubu ngo yakuyemo ibihumbi 27 gusa.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Butare Louis, atangaza ko mu myaka ibiri ishize, RAB yatangiye kureka imirimo y’ubutubuzi ibiharira ba Rwiyemezamirimo.

Agira ati “Twebwe nk’abahagarariye Leta turifuza ko twagenda tuva mu mirimo yo gutubura tukabiharira abikorera”.

Cyakora na none, ngo RAB ntizahagarika gukurikirana abahinzi kugira ngo na bo bagere ku kuba ba Rwiyemezamirimo. Ngo abagize igihombo RAB izakomeza kubaba hafi hakumirwa ko cyabagiraho ingaruka bahabwa imbuto n’ifumbire kuri “Nkunganire”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka