Abatubura imbuto y’ibirayi bahamya ko itazongera kubura

Ubuyobozi bw’ikigo cyashinzwe n’abafite inzu za ‘greenhouse’ zikoreshwa mu gutubura imbuto y’ibirayi mu Rwanda (Early Generation Seed Potato/ EGSP), buvuga ko burimo gutanga igisubizo ku mbuto y’ibirayi nziza ikenewe n’abahinzi benshi, ku buryo itazongera kubura.

Barahamya ko imbuto y'ibirayi itazongera kubura
Barahamya ko imbuto y’ibirayi itazongera kubura

Musoni Evode, Umuyobozi wa EGSP, avuga ko ikibazo cyabayeho kubera imbuto nziza y’ibirayi ikorerwa mu nzu y’ubushakashatsi, yamara kuboneka igatuburirwa mu nzu zikorerwamo ubuhinzi zizwi nka greenhouse, ariko iyo bivuye muri izo nzu haburaga abagura izo mbuto kugira ngo bakomeze bazitubure kugera zigeze ku muturage, kuko imbuto y’ibirayi iboneka itubuwe mu byiciro bitandatu bitandukanye kugera yemewe.

Ubusanzwe imbuto y’ibirayi ikorerwa mu nzu y’ubushakashatsi (Laboratoire), iyo imbuto ikuwe muri iyo nzu ijyanwa muri greenhouse, imbuto ihakuwe igatuburirwa mu murima (pre base), ariko ntihita ijya mu bahinzi, ahubwo irongera igatuburwa (Base), iyi niyo yongera gutuburwa noneho ikaba isuzumwa niba ari imbuto nziza ishobora guhabwa umuhinzi.

Uretse kuba imbuto y’ibirayi igomba guca muri ibi byiciro bitandukanye, ngo kugira ngo imbuto ikorerwe muri Laboratoire igeze ku muhinzi bisaba nibura amezi 28.

Musoni yabwiye Kigali Today ko imbuto yakurwaga muri greenhouse yaburaga abaguzi bakomeza kuyitubura kubera guhenda.

Agira ati “Ni imbuto ihenda kuko akarayi kamwe kagura amafaranga 80, abatubuzi benshi byarabahendaga kuyigura bituma n’abafite greenhouse bahomba barafunga, abahinzi babura imbuto nziza, ariko ikigo cyacu cyaje gusubiza icyo kibazo kuko tugura imbuto zakozwe muri ayo mazu ndetse dukomeje no gufasha izari zarafunze kongera gukora, kugira ngo twongere imbuto icyenewe n’abahinzi.”

Musoni avuga ko ubusanzwe ku gihembwe cy’ihinga hakenerwa Toni 320 z’imbuto yo kurwego rwa basic, ariko bo bafite gahunda yo gutubura nibura toni 480, bigaragara ko bazaba bari ku kigero kiri hejuru bagashobora guhaza isoko.

Ati "Turimo kugarura abatubuzi bakorera muri greenhouse bari barabivuyemo kongera gutubura, turimo kubafasha kubisuhiramo, muri uyu mwaka hari umugambi wo gusana greenhouse 18 zari zarasenyutse. Bizadufasha kuzajya dutubura imbuto za pre base zizaboneka muri greenhouse yubatse i Busogo muri Musanze, izajya itanga mini ‘tubercule’ ibihumbi 540 ziterwa kuri hegitare 12 buri gihembwe cy’ihingwa, hakiyongeraho izizava muri greenhouse 18 tugiye gusana, zizajya zitanga mini tubercule ibihumbi 900 zihingwa kuri hegitare 20.”

Akomeza agira ati “Ibi bivuze ko tuzajya dutubura imbuto ya pre base kuri hegitare 32 bizajya bitanga Toni 480, kandi bizaba ari ubwa mbere mu gihugu cyacu, abahinzi ubusanzwe bakenera nibura 25% by’imbuto nziza ingana na Toni 320 ku gihembwe cy’ihinga, urumva ko nitubona Toni 480 ku gihembwe bizakemura ikibazo cy’imbuto nziza ikenewe.”

Imbuto ituburwa mu buryo bwa gihanga
Imbuto ituburwa mu buryo bwa gihanga

N’ubwo abatubura imbuto bavuga ko bari mu nzira yo gushaka igisubizo cy’imbuto nziza y’ibirayi, Uwimana Jean Bosco, umukozi ushinzwe ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu kigo cya RAB Gishwati, avuga ko hakiri imbogamizi ziterwa n’ubutaka buto.

Ati “Ubusanzwe mu bikorwa byo gutubura, ntibyemewe gusarura imbuto mu murima ngo wongere uwusubizemo ibirayi, bisaba kuwuraza, ariko benshi mu batubura bafite ikibazo cy’ubutaka. Iyo basubijemo imbuto zigira uburwayi kandi ibonetsemo ibibazo ntishobora kwemerwa ngo ihabwe abaturage.”

Mu Rwanda ahahingwa ibirayi, hifashishijwe ikoranabuhanga rikorerwa mu nzu zisakaye, umusaruro w’ibirayi ushobora kuva kuri toni 7 ukagera kuri toni 25.

EGSP ni ikigo cyashinzwe ku busabe bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka