Mwasiro Anastasie ni perezida w’imwe muri koperative ahinga muri icyo kibaya. Avuga ko ubu biteguye kubona umusaruro mwinshi kubera imbuto nshya y’ibigori babonye isimbura iyo bari basanzwe bahinga.
Ati “Turimo guhinga imbuto bita Pannar 53, imbuto itanga umusaruro kuko ubu turateganya ko kuri hegitari tuzajya dukuramo toni 7, kuko ubusanzwe twabonaga toni eshanu gusa kuri hegitari”.
Aba bahinzi ngo iki cyizere bagishingira kubahawe iyi mbuto mbere bayihinze ndetse bikagaragara ko itanga umusaruro nk’uko bivugwa na Ntegamaherezo Daniel umwe mubahinga muri icyo gishanga.
Ati “Nitugira Imana imvura ikaboneka turizera ko tuzagera kuri uwo musaruro nta kabuza. Kuko iki kibaya kirera cyane dore ko mu gihe cy’ihinga gishize twahinzemo amasaka kandi twakuyemo umusaruro mwinshi kandi ufatika”.
Sendege Norbert, umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’iburasirazuba, asaba abo baturage ko hari ibyo bagomba gukora kugira ngo iyo ntego bihaye bayigereho.
Ati “Bagomba gukoresha ifumbire ku kigero tubereka ndetse bagashyiramo ifumbire y’imborera na none imvura ikabakundira ikagwa neza, nta kabuza intego bihaye bazayigeraho kuko n’abandi bayigezeho”.
Ikibaya cya Kibugabuga na Ngeruka gifite hegitari 400, gihingwamo n’amakoperative ane agizwe n’abahinzi 670 bibumbiye mu matsinda icyenda.
Ubusanzwe iki gishanga kikaba cyahingwagamo amasaka, aho mu gihembwe cy’ihinga cyasaruwemo toni 2000.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Toni7/ha!ntibishoboka.Si byiza kubeshya abahinzi. Pannar irimo kwamamaza imbuto zayo.
Niba mugira ngo n
dabeshya muzaze kureba umusaruro w’iyi koperative.
pannar53? uzambaze
Umwaka ushije izuba ryali ryatse ritubuza guhinga none nirigaruka ntirizatwangiriza reka dutegereze
iyo mbuto imeze ite ra!niba ari nziza se imvura yinaha ko nsigaye mbona yarabuze, yanagwa ikaza iri nyinshi ikangiza. reka tubitege amaso