Abahinzi biteze izamuka ry’umusaruro kubera ikigo kibongerera ubumenyi

Abahinzi baravuga ko biteze kuzabona ubumenyi bakuye mu Kigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi (Farm Service Center) gikorera mu turere dutandukanye, buzabafasha kongera umusaruro.

Abahinzi biteze kongera umusaruro kubera ubumenyi bahabwa n'ibigo by'icyitegererezo
Abahinzi biteze kongera umusaruro kubera ubumenyi bahabwa n’ibigo by’icyitegererezo

Ni ibigo byashyizwe hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kugira ngo bafashe abahinzi n’aborozi kubona inyongeramusaruro, yaba izo mu bworozi cyangwa mu buhinzi, imiti y’amatungo n’ibikoresho byo mu buhinzi cyangwa mu bworozi.

Ibyo byiyongeraho guherekezwa bakajya kuvurirwa cyangwa gukingirirwa amatungo, gutanga imbuto n’ifumbire bitandukanye ku bahinzi, bakanahabwa serivisi yo guherekezwa mu mirima kureba ko ibyo bahuguwe aribyo bakora.

Ubwo bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Burera na Gakenke, basuraga imurikabikorwa ry’iminsi 10 ry’ubuhinzi n’ubworozi ririmo kubera i Kigali ku nshuro yaryo ya 16, bagasobanurirwa byinshi kuri ibyo bigo, bavuze ko bakeneye ubumenyi mu buhinzi, kugira ngo barusheho kubukora mu buryo bwa kinyamwuga.

Jérôme Habiyakare, umuhinzi umaze imyaka irenga 15 abikora mu Karere ka Burera, avuga ko bahura n’imbogamizi zitandukanye ziganjemo ubumenyi bucye, ku buryo biteze kuzabona ubumenyi buhagije buzabafasha.

Ati “Umushinga Hinga Wunguke uje ari igisubizo ku bahinzi ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, kubera ko uzabafasha byinshi mu kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi, kuwutunganya no kuwongerera agaciro, bityo habeho kurwanya imirire mibi n’igwingira muri rusange. Nkanjye nkora ubuhinzi kuri hegitari eshatu mpingaho ibirayi, kuri hegitari mbonaho toni 10, ariko nkurikije ubumenyi batanga, ndizera ko nzagera kuri 15.”

Honoline Dusengimana wo mu Murenge wa Rusarabuye, avuga ko basanzwe bafite imbogamizi z’ubumenyi bucye mu byo bakora.

Ati “Dusanzwe dufite imbogamizi y’ubumenyi bucye mu bijyanye n’ibyo dukora, ariko tukimara kumva ko bazadufasha mu bijyanye no kuhira imyaka, kongera umusaruro, gutinyuka ibigo by’imari twumvise ari ingenzi. Nkanjye nari nsanzwe mpinga hegitari 4, kuri hegitari nakoragaho umusaruro ungana na toni 15, ariko nabonye umusaruro kuri hegitari uzagera kuri toni 17.”

Umuyobozi w’ikigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi ku bahinzi n’aborozi cya Nyamagabe, Donatille Mukakomeza, avuga ko bafite abagihagarariye mu yindi Mirenge, ku buryo byafashije mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Ati “Kuva twatangira ubona ko imihigo y’ubuhinzi y’Akarere igenda izamuka, kuko mu gice cy’ubuhinzi ari hafi 100%, cyangwa naryo rikarenga, bitewe n’uko Akarere hari n’igihe kaza gukoreshereza inama z’ibyiciro bitandukanye yaba iz’ubuhinzi n’ubworozi muri iki kigo, kuko ni na santere y’amahugurwa.”

Abahinzi n'aborozi bafshwa mu buryo butandukanye
Abahinzi n’aborozi bafshwa mu buryo butandukanye

Umukozi wa Hinga Wunguke ushinzwe gukwirakwiza inyongeramusaruro, Jeanne d’Arc Nyaruyonga, avuga ko mu gihugu hose hari ibigo by’icyitegererezo bitandatu, ariko bateganya no gishyiraho ibindi bitandatu.

Ati “Izaba iri Burera, Gakenke, Rubavu, Kayonza no mu bindi bice Hinga Wunguke ikoreramo. Icyo abahinzi bagomba kuyitegaho ni ukubonera inyongeramusaruro ku gihe, zujuje ubuziranenge, ndetse n’ibiciro byiza, kandi bikabarinda gukora ingendo, bakabasha kubona ubumenyi muri ibyo bigo, bakabikora kinyamwuga.”

Ibyo bigo by’icyitegererezo bisanzwe biri mu Turere twa Nyamagabe, Ngororero, Bugesera, Gatsibo, Karongi ndetse na Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka