Abahinzi biganjemo abagore bato n’abakobwa bagiye guhabwa inguzanyo ku nyungu nto

Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), ririzeza Guverinoma y’u Rwanda n’urubyiruko ruri mu buhinzi rugera ku bihumbi 132 rwiganjemo abagore bato n’abakobwa, igishoro kingana na Miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, kuva muri 2023-2027 (asaga Miliyari 60Frw).

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri

Amabanki yo mu Rwanda yashyizwemo ayo mafaranga, akazajya ayatanga ku rubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi ndetse n’iteza imbere umusaruro ubukomokaho, bakazajya bahabwa inguzanyo yishyurwa ku nyungu itarengeje 10%.

Ni gahunda yamurikiwe Abaminisitiri bashinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Ubutegetsi bw’Igihugu, Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’Urubyiruko, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.

Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya AGRA, Hailemariam Desalegn Boshe, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, avuga ko Ubuhinzi butagomba gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi gusa, bitewe n’imbogamizi z’uko bukorwa n’abantu badafite imbaraga.

Dr Agnès Kalibata
Dr Agnès Kalibata

Umuyobozi wa AGRA mu Rwanda, Jean Paul Ndagijimana, we avuga ko uretse gutanga inguzanyo ku bahinzi n’abahesha agaciro umusaruro, hazabaho kwigisha urubyiruko, kubahuza n’isoko ndetse no gutanga ibikoresho by’impano kuri bamwe.

Ndagijimana agira ati "Urubyiruko rufite umwanya wihariye muri iyi gahunda y’imyaka itanu, abari munsi y’imyaka 35 mu Rwanda bagera kuri 70%, niba dushaka gufasha Abanyarwanda dukwiye kureba aho abenshi bari".

Uretse urubyiruko ibihumbi 132 ruzahabwa igishoro, muri rusange Abahinzi bagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 500, bazigishwa gukora Ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, avuga ko Urubyiruko mu Rwanda ruri mu gihe cyo gukora rurenga Miliyoni enye, ariko ngo bahora bibaza icyo bakora bakakibura.

Ati "Nahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu cyumweru gishize, twasanze urubyiruko rufite amahirwe mu buhinzi, mu bucuruzi bw’umusaruro ubukomokaho, kuwutunganya no kuwongerera agaciro".

Ahandi Dr Utumatwishima avuga ko urubyiruko rwinshi rugiye gushyira imbaraga, ni mu mishinga ijyanye no kurengera ibidukikije hamwe no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi wa AGRA muri Afurika, Umunyarwanda Dr Agnès Kalibata, avuga ko u Rwanda rugifite amahirwe menshi yo guteza imbere Ubuhinzi no gukemura ikibazo cy’imirire mibi, hashingiwe ku kuba ari Igihugu gituwe na benshi bagifite imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka