Abahinzi basabwe kwitabira uburyo bugezweho bubafasha kuzamura umusaruro

Abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwitabira uburyo bugamije kubafasha kuzamura umusaruro, bakabasha kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko bakiteza imbere.

Basabwe kwitabira uburyo bugezweho bubafasha kuzamura umusaruro
Basabwe kwitabira uburyo bugezweho bubafasha kuzamura umusaruro

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Karangwa Patrick, ubwo hasozwaga amahugurwa yagenewe abahinzi.

Ni abahinzi bagera ku 117 bo mu Turere twa Gisagara, Huye na Nyanza, bari bamaze igihe kingana n’ukwezi bahabwa ubumenyi bugamije kubafasha guhinga by’umwuga.

Aya mahugurwa yateguwe na Yalla Yalla Group, igizwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi muri Kaminuza zo mu Rwanda, nyuma rukomereza muri Israel, Koreya y’Epfo, Misiri, u Buhinde n’u Bushinwa.

Dr. Karangwa Patrick
Dr. Karangwa Patrick

Dr. Karangwa yagaragarije abahinzi ko bikwiye ko bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi, bityo bibafashe kuvugurura ubuhinzi bwabo babukore kinyamwuga.

Yagize ati “Uko ujya gukoresha ifumbire ya kijyambere n’imbuto za kijyambere, ni ko bigendana n’ubumenyi. Ntabwo ari uguhinga nk’uko ba sogokuruza babigenzaga. Ubuhinzi si uguhinga gusa ngo urekere aho."

Yongeyeho ko kugira ngo ubuhinzi bakora bubyare umusaruro, bisaba ko bagira ubumenyi mu gufata neza umusaruro, bagasaba ubwishingizi mu bigo by’imari, bagahinga bagamije kwihaza bagasagurira isoko.

Umwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, witwa Uwizeyimana Jean Damascène, nyuma yo guhabwa ayo mahugurwa yavuze ko hari icyo agiye guhindura ku buhinzi yakoraga.

Ati “Twigishijwe uko twatoranya tukanahinga imbuto nziza, gukoresha amafumbire ajyanye n’ubutaka no kurwanya isuri. Ngomba guhindura uko nakoraga ubuhinzi, ngahinga igihingwa kimwe nkanamenya ikigomba kugisimbura."

Bahawe seritifika
Bahawe seritifika

Mugenzi we ti “Mbere twakoraga ubuhinzi bwa gakondo, tukavanga ibihingwa ntacyo twitayeho ariko ubu twize ubuhinzi bunoze, gutunganya ubutaka, gushaka imbuto nziza, kudasesagura amazi mu kuhira no gukoresha neza imiti irwanya ibyonnyi n’indwara.”

Umuyobozi wungirije wa Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel, yasabye abahuguwe kuzagaragaza umwihariko bagahinga kinyamwuga, ndetse bagahugura na bagenzi.

Yagize ati “Iyo umuhinzi yize akamenya icyo akora neza akakigira umwuga, abasha kwiteza imbere akanateza imbere Igihugu cye. Tubitezeho umusaruro aho bagenda bakadufasha guhugura bagenzi babo.”

Yabasabye kudahagarika guhinga imirima yabo, kugira ngo bayibyaze umusaruro no kuyihinga kinyamwuga, no kwitabira kugera ku nguzanyo ziciriritse ziri ku nyungu ntoya, serivisi z’ubwishingizi, kwagura ubuhinzi no gukoresha ikoranabuhanga.

Dr Karangwa yashimiye Yalla Yalla Group ishyira mu bikorwa umushinga wo kubungabunga, gufata neza no kubyaza umusaruro ibyanya byuhirwa mu turere twa Nyanza, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke na Rusizi.

Yalla Yalla Group itanga serivisi z’iyamamazabuhinzi buvuguruye, kandi burimo ikoranabuhanga hagamijwe kongera umusaruro no gufasha abahinzi gukora ubuhinzi hakoreshejwe imashini. Ifasha kandi abahinzi kubona uburyo bwo kuhira, gukora ubuhinzi bukorerwa mu mazu, serivisi z’ubworozi, gupima ubutaka, gutunganya ibishanga no kubifata neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka