Abahinzi barizezwa ko imbuto n’ifumbire bizabageraho hakiri kare

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kamana Olivier, arizeza abahinzi ko imbuto n’ifumbire bizabagereraho igihe, ahubwo ko bakwiye gutegura imirima hakiri kare.

Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba hari abahinzi bavuga ko bategura imirima kare ariko inyongeramusaruro zikabageraho zitinze.

Umuturage witwa Maniraga Jean Baptiste avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize cya 2023 B, yateguye umurima hakiri kare ariko kubona imbuto y’ibigori biramugora kuko byamusabye kujya mu Murenge uhana imbibi n’uwo atuyemo.

Ati “Ubushize nashakaga guhinga imbuto y’ibigori ya WH 505 ariko narayishatse ku bagurisha inyongeramusaruro mu Murenge wa Nyagatare ndayibura biba ngombwa ko njya kuyikura muri Mimuli. Ikindi kandi nabwo bose bazanye imbuto bakererewe.”

Ifumbire mvaruganda igomba kuba yageze ku bacuruzi b'inyongeramusaruro vuba
Ifumbire mvaruganda igomba kuba yageze ku bacuruzi b’inyongeramusaruro vuba

Indi mbogamizi yahuye na yo mu gihembwe cy’ihinga gishize ngo ni uko ifumbire itabonekaga neza kuko ngo hari aho bageraga bakababwira ko bayitegereje yashize mu bubiko bwabo.

Icyakora nanone abahinzi bavuga ko hari icyahindutse mu kubona inyongeramusaruro ugereranyije n’imyaka yashize.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko mbere kubona imbuto n’ifumbire byagoranaga kuko hari n’igihe byabonekaga igihembwe cy’ihinga kigeze hagati.

Kuri ubu ngo nk’abakorana na Tubura, inyongeramusaruro zibageraho hakiri kare ahasigaye ikibazo hakaba ari mu bacuruzi bazo.

Yagize ati “Abakorana na Tubura bibageraho kare kimwe n’amakoperative y’abahinzi ahasigaye ikibazo hakwiye gukosorwa nkeka ari mu bacuruzi b’inyongeramusaruro kuko hari aho tujya twumva ko ifumbire yabuze cyangwa batinze kuyibona.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Kamana Olivier, yabwwiye RBA ko inyongeramusaruro zizagerera ku bahinzi ku gihe ahubwo abasaba gutegura imirima byihuse.

Yagize ati “Turabizeza ko inyongeramusaruro haba imbuto n’ifumbire bizabagereraho igihe kandi tubashishikariza nyine kwitabira gahunda yo gukoresha imbuto zigezweho, zirobanuye kandi zikoze neza biciye muri gahunda ya nkunganire.”

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kwituburira imbuto y'ibigori
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kwituburira imbuto y’ibigori

Ku wa kabiri tariki ya 02 Kanama 2023, mu Karere ka Gatsibo hatangiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage gutegura imirima hakiri kare kugira ngo batazakerererwa ihinga ritaha.

Ubuyobozi bwijeje abaturage ko muri iki cyumweru ifumbire n’imbuto bitangira kugera mu bubiko bw’abacuruzi b’inyongeramusaruro ku buryo abazikenera batangira kuzifata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka