Abahinzi barizezwa inguzanyo ihendutse aho guhabwa Banki yabo yihariye

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, arizeza abahinzi inguzanyo ihendutse bazajya bahabwa na Banki zisanzweho, batagombye gushyirirwaho iyabo yihariye.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze

Ibi byaganiriweho mu nama yiswe ’Golden Business Forum’ y’ihuriro Nyafurika ry’ubucuruzi, ikaba ihurije i Kigali abasaga 1,000 baturutse hirya no hino ku Isi, kuva ku wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023.

Iyi nama yateguwe n’Urugaga rw’Abikorera (PSF), ibereye i Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’iyabaye muri 2019, ikaba yiga ku buryo habaho guhanga ubukire binyuze mu buhahirane bwifashisha Isoko rusange rya Afurika (AfCTA).

Ni inama yitabiriwe n’abacuruzi ndetse n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga, barimo Visi Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa.

Dr Nsanzabaganwa wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, aba na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), avuga ko Ubutunzi bwa Afurika butari mu mutungo kamere w’uyu mugabane gusa, ahubwo ngo buri no mu bigo bito n’ibiciriritse(SMEs).

Dr Nsanzabaganwa asaba ko ibigo bito n’ibiciriritse bifashwa gutera imbere, kuko ari byo bihuje benshi biganjemo abagore n’urubyiruko, bakora imirimo ahanini ishingiye ku buhinzi, gucuruza no gutunganya umusaruro ubukomokaho.

Mu bitabiriye iyo nama hari abahinzi basabye Leta kubashingira banki yabo yihariye, ishinzwe kubaha igishoro gihendutse no kugabanya ubusumbane mu gutanga inguzanyo.

Hari umuhinzi wagize ati "Mudufashije bagashyiraho Banki y’Ubuhinzi, ni ho nibura umuhinzi yakwibona, n’uhaha akabona ibyoroheje kugira ngo turebe ko twabasha kuzamura ubukungu."

Mu kumusubiza, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko Banki yihariye ku bahinzi imaze igihe isabwa, ariko ko n’izisanzweho n’ubwo zititwa iz’abahinzi ngo zisanzwe zibafasha.

Dr Ngabitsinze ati "Ikibazo ntabwo ari izina rya banki, ahubwo ikibazo ni ukubona amafaranga ashobora gufasha inzego zitandukanye, na ho ubundi uko banki yazitwa abantu bashaka izina rijyanye n’ibirimo imbere."

Ati "Ni yo mpamvu na BRD (Banki itsura amajyambere) ubu irimo ikora, na BDF, ndetse n’Umushinga uri muri MINAGRI, turimo gushaka uburyo twabona inguzanyo ziri munsi ya 10%, icyo ni cyo gikorwa. Reka twe kureba izina ahubwo turebe uko twakora kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi bubone amafaranga adahenze, ni ikintu Guverinoma irimo iganiraho".

Mu ijambo rya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu nama ya Golden Business Forum, yavuze ko bitangaje kubona Afurika itumiza hanze ibigori, ingano, umuceri na soya bihwanye na 75% y’ibiribwa uyu mugabane utumiza hanze yawo, nyamara ufite 60% by’ubutaka bwose ku Isi bushobora guhingwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka