Abahinzi barasabwa kurima ibisambu byose bitegura ihinga ry’umuhindo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, arasaba abahinzi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cyo mu kwezi gutaha kwa cyenda, ntihagire aho basiga badahinze, kuko ubundi ari cyo gihembwe cyera imyaka myinshi.

Minisitiri Musafiri yasabye ko abahinzi barima ibisambu byose bitegura ihinga ry'umuhindo
Minisitiri Musafiri yasabye ko abahinzi barima ibisambu byose bitegura ihinga ry’umuhindo

Yabibwiye abayobozi ndetse n’abakozi b’uturere bakora ibijyanye n’ubuhinzi mu Ntara y’Amajyepfo, mu nama bagiranye ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023.

Yagize ati “Igihembwe cya A ni cyo gihembwe gikomeye. Ni cyo dusaruramo ibirenga 70% by’ibyo turya mu mwaka wose. Ni yo mpamvu tuba tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi, abantu bahinge ubuso bunini. Ni igihe duhinga ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi dukenera.”

Yongeye kwibutsa kandi ko imirima idahingwa kuko ba nyirayo badahari, ikwiye guhabwa abadafite ubutaka buhagije bwo guhinga, bakayibyaza umusaruro.

Ati “Amasambu adahinze ntabwo ari ibintu dushobora gukomeza kwihanganira. Turifuza ko amasambu yose ahingwa kugira ngo twongere umusaruro. Amasambu adafite abayahinga tuzajya tubwira abayaturiye badafite ubutaka buhagije bayahinge.”

Yunzemo ati “Ntabwo ubutaka tuzabwambura ba nyirabwo. Dushaka ko babukodesha n’ababubyaza umusaruro, nibataboneka kandi Leta izabuha ababuhinga, ba nyirabwo nibaboneka baze babusubirane.”

Minisitiri Musafiri yanagarutse ku kuba mu minsi yashize byaragaragaye ko mu Majyepfo hari ahantu henshi hahinzwe amasaka, nyamara n’ubwo na yo akenerwa cyane cyane mu kwenga inzoga no kubona igikoma, akaba anatanga amafaranga, adakwiye gushyirwa imbere kuko ataribwa.

Abayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo n'abakozi bakora imirimo ijyanye n'ubuhinzi bitabiriye iyi nama
Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abakozi bakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi bitabiriye iyi nama

Yagize ati “Dutuye mu gihugu kidakora ku Nyanja. Ushobora guhinga amasaka uvuga ngo uzayagurisha ugure ibindi ukeneye. Ariko kubera uko igihugu kimeze uba ugomba kureba ko abantu bahinze ibyo bazarya, kugira ngo hagize ikibazo kiboneka mu baturanyi abantu babe bafite ibyo kurya iwabo.”

Minisitiri Musafiri yanabwiye abamugaragarije ko intoki ziri mu bibangamira gahunda yo guhinga ku butaka buhujwe atari byo, kuko hagati y’insina umuntu ashobora kuhahinga nk’ibishyimbo cyangwa ibigori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka