Abahinzi barasabwa gukurikiza inama bakarushaho kweza byinshi ku buso buto

Abahinzi bahize abandi mu kuzamura umusaruro mu Turere twa Gisagara na Nyanza mu Ntara y’Amajyrpfo bakanabihemberwa, barasabwa kurushaho gukurikiza inama bagirwa kugira ngo barusheho kweza byinshi ku buso buto.

Abahinzi bakorana n'umushinga SAPMP bitwaye neza kurusha abandi, barabihembewe
Abahinzi bakorana n’umushinga SAPMP bitwaye neza kurusha abandi, barabihembewe

Abo ni abahinzi bafashwa n’umushinga ugamije kuzamura umusaruro no kuwugeza ku isoko (SAPMP), uterwa inkunga n’umushinga w’Abanyakoreya (KOICA), bashyikirijwe ibihembo by’ibikoresho bakeneye kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho kugenda neza, igikorwa cyabaye ku wa kane tariki 22 Kamena 2023.

Evalde Kagwa, umuyobozi wa sitasiyo ya RAB ya Rubona ikurikirana iby’ubuhinzi n’ubworozi mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyanza, aganirira abo bahinzi b’intangarugero yagize ati “Dufashe urugero ku bigori, mu gihe cy’umuhindo ushize twejeje toni 1.7/ha ugereranyije.”

Yunzemo ati “Abahinzi bato bejeje toni 1.6/ha naho abahinzi twita banini bo urebye bejeje toni 4.3/ha. Imbuto y’ibigori dufite ubundi ishobora kwera toni zirindwi cyangwa umunani kuri hegitari. Mu by’ukuri iki ni ikibazo kibangamiye kwihaza mu biribwa.”

Ubundi abahinzi bahembwe ni abagaragaje ubudashyikirwa mu kweza cyane, bahinga mu nkengero z’igishanga cya Nyiramageni ubusanzwe gihingwamo umuceri. Umushinga SAPMP urateganya kugitunganya kuko byagaragaye ko gikunze kurengerwa n’amazi, ariko wabanje kurwanya isuri mu misozi igikikije.

Chon Gyong Shik uyobora KOIKA mu Rwanda, avuga ko mu byo barimo gufasha abahinzi bakorana, ni ukuvuga abahinga aharwanyijwe isuri, harimo no kongera umusaruro ku buso butoya.

Agira ati “Mu rwego rwo kongera umusaruro ku buso butongerewe, twigisha abahinzi dukorana tekinike z’uko babyitwaramo. Abahuguwe bagenda bahugura abandi, kandi twizeye ko iyi ntego tuzayigeraho.”

Igikorwa cyo guhemba abahinzi cyitabiriwe n'abatari bake
Igikorwa cyo guhemba abahinzi cyitabiriwe n’abatari bake

Mu bahinzi batojwe guhinga mu buryo butanga umusaruro uhagije, ab’indashyikirwa muri bo bahinze ibishyimbo (ibigori bazabihinga ku ihinga ritaha), bavuga ko babonye umusaruro wikubye kenshi uwo bari basanzwe babona bahinze bisanzwe, kuko kuri are bahejeje ibiro 210.

Devota Nyiracumi w’i Ntyazo mu Karere ka Nyanza agira ati “Abahinzi bagenzi banjye nahize bagiye beza nk’ibiro 110 na 120 kuri are. Ibi mbikesha kuba narateguye umurima wanjye neza. Ifumbire nari narayiteguye, mpingana n’inyongeramusaruro, mbagarira igihe kandi inshuro zateganyijwe, ndetse umurima nkawurinda ibyonnyi.”

Kimwe na bagenzi be bandi na bo babaye indashyikirwa, ngo biteguye kuzongera umusaruro mu ihinga ritaha.

Jean d’Amour Habumugisha w’i Mamba mu Karere ka Gisagara ati “Ubushize ntabwo nari nakurikije ingero neza mpinga, ku buryo ibyo abagoronome banyeretse nishe ubutaha nzabikosora, n’umusaruro ukagenda neza kurushaho.”

Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’umwaka 2021-2022, igaragaza ko muri rusange abahinzi b’ibishyimbo bejeje toni 0.7/ha, kandi ko intego ari uko muri 2024 bazaba beza muri rusange byibura toni 2.22/ha. Kuba abo bahinzi bo mu nkengero z’igishanga cya Nyiramageni barejeje ibiro 210 kuri are, ni nk’aho bejeje toni 2.1 kuri hegitari. Umuntu yavuga ko bari mu murongo mwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko ubundi kugira ngo abahinzi babashe kweza, bisaba kumenya ingano y’ifumbire yo gushyira mu butaka, imbuto zikwiranye n’ubutaka n’ingano y’amazi yo kwifashisha.

Ibi kandi ngo nta gihe abahinzi batabishishikarizwa, ariko ngo kuba bateza bihagije ahanini bituruka ku kuba hari ababa batabasha kubona ifumbire y’imborera, ari na yo mpamvu mu Karere ayobora batangije gahunda y’inka kuri buri rugo.

Abayobozi bo muri Gisagara na Nyanza hamwe n'abahagarariye KOIKA bitabiriye ibirori byo guhemba abahinzi b'intangarugero
Abayobozi bo muri Gisagara na Nyanza hamwe n’abahagarariye KOIKA bitabiriye ibirori byo guhemba abahinzi b’intangarugero

Ikindi ngo hari abadakoresha ifumbire mvaruganda cyangwa bagakoresha nkeya, biturutse ku kuba nta bushobozi bafite cyangwa kutabyitaho, akaba atekereza ko iyi gahunda ya SAPMP yo guhemba ab’intangarugero izatuma hari abahindura imyumvire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka