Abahinzi bahangayikishijwe n’udusimba tumunga ikawa ikuma

Abahinzi b’ikawa mu karere ka Nyamagabe bahangayikishijwe n’indwara y’udusimba tumunga ikawa zikuma izindi na zo zigahinduka umukara.

Gahamanyi Faustin, umwe mu bahinzi b’ikawa asobanura ko mu ikawa ye kimwe no mu baturanyi be, hari udusimba twadutse twinjira mu giti cy’ikawa tukakimunga kikangirika.

Yagize ati “Igisimba kinjira mu giti kikagenda kikimunga giharuramo umuhanda kimanura ifu hasi kikanabyariramo, iyo umuyaga uhushye ibiti byose bigwa hasi, bikaba ari ibintu biduhombya cyane.”

Dore ubwoko bw'udusimba tumunga ikawa
Dore ubwoko bw’udusimba tumunga ikawa

Gahamanyi yemeza ko hari abahinzi ba kawa barenga 16 bahuye n’ikibazo cy’utwo gusimba tumunga kawa. Akomeza asobanura ko impamvu ibitera ari uko batabona imiti n’amafumbire ku gihe kuko bica mu nzira nyinshi kandi bikabageraho ari bike.

Yagize ati “Impamvu imiti idaterwa, iguma mu muyobozi igahita kwa agoronome w’umurenge ikahava ikajya kwa sosiyare, niko igenda isigara, mu midugudu ku tudari buri wese akuraho icyacumi ikatugeraho ntacyo ikimaze ari gake.”

Emmanuel Murihira na we ni umuhinzi w’ikawa. Atangaza ko ikawa ze zarwaye indwara ituma zihinduka umukara, akifuza ko ubuyobozi bwabataraba bukabaha imiti kandi ku gihe.

Yagize ati “Ikawa zimaze kujya ziturwarana iwanjye hari indwara izihindura umukara, n’umuti bampaye wa “confidor” ntacyo wazimariye. Turifuza ko baduha imiti abagoronome bakadusura bakareba iyo ndwara n’icyayikiza.”

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi, Donata Mukamuganga, we asobanura ko amafumbire n’imiti bibageraho vuba. Gusa abasaba kwita ku ikawa za bo kugira ngo bazirinde uburwayi.

Yagize ati “Twavuganye na bo muri NAEB batumenyesha ko uyu munsi ifumbire n’imiti bikoreshwa mu ikwaba birara bitugezeho. Uku kwa cumi n’ukwa cumi na kumwe 2015 turatera imiti n’amafumbire birwanya utwo dukoko.”

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka