Abahinzi bagiye kujya bagura ifumbire ijyanye n’imiterere y’ubutaka bwabo

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka, nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko ubutaka buhingwa bwose bwo hirya no hino mu gihugu burimo gushyirwa muri ‘system’ y’ikoranabuhanga, izajya ituma ugiye kugura ifumbire yo gukoresha mu murima we, ayihabwa hashingiwe ku miterere y’ubutaka bwe, habanje kurebwa icyo umurima we ukeneye kugira ngo yeze neza.

Abahinzi bagiye kujya bagura ifumbire ijyanye n'imiterere y'ubutaka bwabo
Abahinzi bagiye kujya bagura ifumbire ijyanye n’imiterere y’ubutaka bwabo

Mu nama yiswe ‘Ihuriro rya 2 ry’abakozi bo mu buhinzi n’ubworozi’, iherutse kubera mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko ubu gahunda yo gutegura uko iyo system izaba ikora irimbanyije, kandi ko izaba yatangiye gukora bitarenze muri Mata 2024.

Yagize ati “Ni ugufata ubutaka buhingwa mu gihugu hose bugashyirwa muri system, noneho umuturage ugiye kugura ifumbire, akajyana UPI y’ubutaka bwe (nomero iba ku cyangombwa cy’ubutaka), uruganda rukamuvangira ifumbire rubanje kureba icyo ubutaka bwe bukeneye, kuko buriya mu ifumbire haba harimo intungagihingwa zitandukanye, ariko hari igihe igihingwa kiri mu murima runaka gishyirwaho ifumbire irimo intungagihingwa zitari zikenewe, kuko ubutaka kirimo buzifite”.

Minisitiri Musafiri, yatanze urugero rw’uko nko mu mafumbire agurishwa mu Rwanda, harimo iyitwa NPK, ariko nubwo abantu bazigura bakazikoresha gutyo, biba bishoboka ko ibihingwa biri mu murima runaka, bikeneye K na P ariko wenda N bitayikeneye, kuko isanzwe ihari mu butaka bihinzwemo.

Iyo sytem rero nitangira gukora, icyo kibazo ngo ntikizongera kubaho, kuko uruganda ruzajya ruvanga ifumbire rwabanje kureba imiterere y’ubutaka bugiye gufumbirwa.

Uruganda ahanini ruzafasha mu kuvanga ifumbire rugendeye ku makuru y’imitere y’ubutaka, azaba ari muri system, rwubatswe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’igihugu cya Maroc, rwatashywe mu Kwezi k’Ukuboza 2023, rukaba rutegerejweho kuzongera umusaruro w’abahinzi no kugabanya amafaranga u Rwanda rwatangaga rutumiza ifumbire mu mahanga.

Minisitiri Musafiri yavuze ko ifumbire ikorerwa muri urwo ruganda izaba ihendukiye abahinzi kurusha iyari isanzwe ku isoko, kandi rukazagabanya icyuho cyagaragaraga mu ibura ryayo.

Yagize ati “Uzajya uzana ibipimo by’umurima wawe noneho bakurebere ibirimo n’ikibura, baguhe ifumbire ijyanye n’ibyo ubutaka bwawe bubura.”

Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri
Minisitiri Dr Ildephonse Musafiri

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko mu Rwanda, kuri hegitari imwe hashyirwa ibiro 60 by’inyongeramusaruro, mu gihe mu bihugu byateye imbere, byo bikoresha ibiro 140 byayo kuri hegitari imwe. Gusa yakomeje avuga ko kuba ifumbire ivangirwa mu Rwanda, bizatuma ibiciro byayo bigabanuka ugereranyije n’itumizwa hanze.

Yagize ati “Kuba ifumbire yose yaratumizwaga hanze byari ikindi kibazo, ariko ivangirwa mu Rwanda, igura macye ugereranyije n’ituruka hanze. Urugero niba ikilo cy’ifumbire ituruka hanze ari amafaranga 1250, iyo ivangirwa mu Rwanda, ikilo cyaba ari amafaranga 1000, iyo ivangirwa mu Rwanda igabanuka amafaranga 250 ku kiro”.

Inama yavugiwemo iby’iryo koranabuhanga yabaye ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024 mu Karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka