Abahinzi ba Kawa mu Rwanda bemerewe kugurisha umusaruro aho bashaka hose mu gihugu

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) tariki 15 Kamena 2023 yatangaje amabwiriza mashya ajyanye n’ubucuruzi bwa Kawa yemerera abahinzi bayo kugurisha umusaruro aho bashaka hose.

Iyi Minisiteri yakuyeho amabwiriza yabuzaga abahinzi b’ikawa kugurisha umusaruro wabo ku nganda zose bashaka, bigatuma bamwe bahendwa n’abaguzi ba Kawa kubera igiciro babaga bishyiriyeho.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri harimo ko umuhinzi kuri ubu yemerewe kugurisha ikawa aho ashaka mu gihugu hose, mu gihe igiciro yahawe kimunyuze.

Uburyo umusaruro w’ikawa mu Rwanda wagurwa byakorwaga mu buryo wagiwe ugabanywamo ibice bizwi nka zone, aho zone imwe iba ifite uruganda runaka bakorana narwo.

Urwo ruganda nirwo rwabaga rufite uburenganzira bwo kugura ikawa y’abahinzi barukoreramo, nta wundi wabaga wemerewe kuhagura ikawa atari urwo ruganda cyangwa se ngo umuhinzi yemererwe kujya kugurisha ahandi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yatangaje ko ubwo buryo bwabangamiraga abahinzi, bugatuma batabona ibiciro byiza n’abashoramari bamwe bikabazitira kuko batabaga bafite uburenganzira bwo kujya kugura mu tundi duce tutari utwo bahawe.

Minisitiri avuga ko igiciro basanzwe bagishyiraho ariko bikaba ngombwa ko umuntu ufite uruganda runaka wabonye igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga, agashaka kuzamura igiciro kuri zone ye abandi bantu bo muzindi zone baturanye bagashaka kujyana yo ikawa ntabwo babyemererwaga.

Ati “Aya mabwiriza mashya azafasha abahinzi kugurirwa ku giciro cyiza igihe uyijyana hanze yaba yabonye igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga akaba ashaka guha abahinzi amafaranga meza, icyo gihe rero "zoning" yatumaga abantu batisanzura mu kugura no gucuruza ikawa.

Ikivuyeho ni zone ku buryo buri wese yajya kugurisha, igiciro tuzakigumishaho ariko umucuruzi ushaka kurenzaho yemerewe ko yayigura n’ahandi, wa muhinzi ntibimubuze kuyijyana aho yabonye igiciro cyiza.”

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kizakomeza gushyiraho igiciro fatizo cya Kawa gihabwa umuhinzi kuri buri sizeni.
Mu yandi mabwiriza yashyizweho, ni uko ubwoko bw’ikawa yemerewe gutunganywa mu Rwanda ari iyogejwe neza, ubundi bwoko bwa kawa busabirwa uburenganzira muri NAEB.

Uretse Kawa y’ubwiza buhebuje ifite amanota ari hejuru ya 80% ibindi byiciro bya kawa yogejwe neza bizajya byishyura amafaranga angana na 3% by’agaciro ka kawa.

Minisitiri Musafiri yagize ati “Ikawa yo ku rwego rwa mbere ni yo twemera, ni yo dushaka ko iba nyinshi ariko kubera ko abandi nabo hari abataragera kuri urwo rwego, nabo bazajya basaba kuba bafata icyiciro cya kabiri, cya gatatu ariko tubanze tumusure turebe ko yujuje ibisabwa.”

Amabwiriza mashya aje gukuraho inzitizi ku muhinzi wa Kawa utari wemerewe kugurisha kawa ye mu bwisanzure no kubamugurira ku giciro cyiza.
Rwinkesha Cecile ni umuhinzi w’ikawa mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi avuga ko kuba Leta yashyizeho aya mabwiriza batazongera guhendwa ku ikawa yabo.

Avuga ko ikawa ye yayigemuraga ku ruganda rw’ikawa ruherereye i Maraba ariko kuko ahawe uburenganzira busesuye azajya ayijyana ku muguzi umuha amafaranga menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka