Abahinzi ba Kawa basabwe kuba ababigize umwuga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abahinzi ba Kawa kwita kuri iki gihingwa bakaba abanyamwuga kugira ngo umusaruro ube mwiza uniyongere.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier, tariki ya 15/10/2015 ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe Kawa.

Meya w'Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier wambaye ingofero y'icyatsi atangiza icyumweru cya Kawa
Meya w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier wambaye ingofero y’icyatsi atangiza icyumweru cya Kawa

Iki cyumweru kikaba cyaratangirijwe mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagali ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye, igikorwa cyo gutera ifumbire mu gipimo cya Kawa za Niyonsaba Marie Goreth, umuhinzi ufite ibiti bya Kawa bisaga ibihumbi cumi na bibiri.

Iki cyumweru kikazarangwa n’ibikorwa byo gutera amafumbire n’umuti, n’ibikorwa bindi byo gukorera Kawa. Ifumbire iterwa muri Kawa ikaba ari iyo mu bwoko bwa N,P,K 22,6,12,3S.

Umuyobozi w’Akarere akaba asaba abahinzi guhindura imyumvire n’imikorere, bakareka gushakira umusaruro mu bwinshi bw’ibiti bya Kawa no mu buso bunini, ahubwo bagakora ibishoboka bakongera umusaruro kuri buri giti cya kawa.

Muri urwo rwego, akaba asaba abakozi bashinzwe iterambere mu tugari gufasha abahinzi ba Kawa kubikora babikunze, no gushishikariza buri wese kuba umuhinzi ntangarugero.

Basabwe kuba abahinzi b'umwuga
Basabwe kuba abahinzi b’umwuga

Hakizimana Emmanuel, ushinzwe ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga bakunze kwita ibihingwa ngengabukungu (Cash Crops) mu karere ka Ruhango, avuga ko gukoresha ifumbire ku gihingwa cya Kawa ari ingenzi kuko bigifasha kubona imyunyu ngugu gikeneye, bikagifasha gutanga umusaruro mwinshi kandi mwiza. Ngo umuti wo urinda ibyonnyi n’’indwara byangiza Kawa.

Ikindi aba bahinzi bibukijwe, ni ukwishyira hamwe bagafatanya mu guhuza ubutaka bagahinga igihingwa cya Kawa, bagamije kwiteza imbere ndetse no guteza igihugu imbere.

Niyonsaba Marie Goretti, umuhinzi wa Kawa, akaba yishimiye kuba Akarere karahisemo gutangiriza iki gikorwa mu murima we akanizeza ko bigiye kumwongerera imbaraga mu kuzamura umusaruro.

Akarere ka Ruhango kose hakaba habarurwa ibiti bya Kawa Miliyoni 2 n’ibihumbi 600, hakaba habarurwa inganda 7 ziyitunganya.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka