Abahinzi b’ibirayi bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha kongera umusaruro

Abahinzi b’ibirayi bo mu Turere tubihinga ku buso bunini, bari bamaze iminsi bahabwa amasomo y’uburyo bateza imbere iki gihingwa, muri gahunda y’Ishuri ry’Abahinzi b’Ibirayi mu murima, bashyikirijwe ibikoresho bazajya bifashisha mu gushyira mu bikorwa tekiniki zigamije gutuma umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.

Abahinzi b'ibirayi bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha kongera umusaruro
Abahinzi b’ibirayi bashyikirijwe ibikoresho bizabafasha kongera umusaruro

Abo bahinzi uko ari 240 bo mu Turere turimo Musanze, Burera, Gicumbi, Nyabihu na Rubavu, bahahawe ibikoresho bigizwe n’imyambaro n’amapompo akoreshwa mu gutera ibirayi umuti, bote, arozware zikoreshwa mu gusukira ibihingwa n’ibindi bitandukanye.

Jean Paul Munyakazi, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi n’Aborozi mu Rwanda, avuga ko igihe kigeze ngo abahinzi b’ibirayi barusheho gusobanukirwa uburyo bakoresha ibihingwa ndumburabutaka, ifumbire mvaruganda n’iy’imborera ndetse n’ireme ry’imbuto bakoresha; bikaba byafasha mu guhangana n’ibibazo by’igabanuka ry’umusaruro wabyo rigenda rigaragara.

Ati "Iyo urebye ubunararibonye bw’abahinzi bo mu bindi bihugu birimo nk’u Buholandi, usanga abahinzi baho bageze kuri Toni 50 kuri Hagitari imwe mu gihe twebwe hano mu Rwanda usanga tukiri kuri Toni ziri hagati ya 6 na 15. Twasanze rero natwe tudakwiye guhera inyuma, duhugura abahinzi muri tekiniki zigamije gutuma umuhinzi yita kuri iki gihingwa kikongera umusaruro kandi bigaragara ko hari impinduka kuko nk’ubu mu bagiye bagerwaho n’ayo masomo, bagahabwa n’ibikoresho bifashisha mu kunoza ubuhinzi hari abasarura Toni ziri hagati ya 17 na 30".

Nyirakaboneye Consessa, wo mu Murenge wa Nyange agira ati "Ntaritabira aya masomo, wasangaga njya nko mu isoko nkagura imbuto niboneye nayitera nko kuri Ha 1 nkasarura imifuka itarenze itatu y’ibirayi. Aya mahugurwa rero yangiriye akamaro kuko nk’ubu imbuto y’ibirayi ya Kirundo nari narateye kuri are enye, nasaruyemo Toni imwe n’igice y’ibirayi. Ubwo rero urumva ko no kuba hiyongereyeho n’ibi bikoresho duhawe, bigiye kurushaho gutuma umusaruro uboneka mu bwiza no mu bwinshi".

Damascène Sinzabaheza na we witabiriye ishuri ry’abahinzi b’ibirayi, avuga ko amasomo yungutse ari ingirakamaro kuko ubu abasha kweza Toni zibarirwa muri 25, kandi intego ni ukurushaho gukoreshi imbuto nziza, ifumbire n’imiti, kurwanya isuri ari nako hitabwa ku gusimburanya ibihingwa mu murima kugira ngo babe abahinzi b’intangarugero mu buhinzi bwa kijyambere.

Ngendahayo Jean, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo Kamere mu Karere ka Musanze, avuga ko kubaka ubushobozi bw’abahinzi bifite akamaro, agahera aha abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo umusaruro ku buso urusheho kwiyongera.

Ati "Icy’ibanze gikenewe mbere na mbere ni uko abahinzi babikora babikunze kandi amabwiriza n’inama bagirwa bakazishyura mu bikorwa. Mu bigaragara ni uko uko abantu barushaho kwiyongera ubutaka bwo butiyongera. Birasaba rero ko abantu bitabira kongera umusaruro ku buso, niba uyu munsi hari abashobora guhinga bakaba bakweza Toni 25 kuri Hegitari imwe, nibarushaho kwitabira uburyo bwose buboneye bwo guhinga bijyanye no gukoresha imbuto nziza no gusimburanya ibingwa mu murima kandi bagakoresha imiti n’ifumbire, ntibyabuza ko twanagera kuri Toni zibarirwa muri 40 ndetse tukanazirenza, ubuzima bw’umuhinzi bugahinduka mu buryo bugaragara".

Abahinzi 240 ni bo bigishijwe tekiniki zafasha kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi
Abahinzi 240 ni bo bigishijwe tekiniki zafasha kuzamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi

Mu bindi abahinzi bashishikarijwe harimo no kujya bamenya ikiguzi cy’ibyo bashoye, kugira ngo n’igihe basaruye babashe kumenya niba barungutse cyangwa aho bagize igihombo.

Kuva iyi gahunda yatangira, abahinzi basaga 800 bahagarariye abandi ni bo bamaze kugerwaho n’ayo masomo ndetse n’ibikoresho.

Icyiciro cy’abasoje bene ayo masomo kigizwe n’abagera kuri 240 baturuka mu makoperative 20 akora ubuhinzi nw’ibirayi. Ibikoresho bahawe bifite agaciro k’asaga Miliyoni 11Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka