Nk’abibumbiye muri muri Koperative Imbereheza-Mwaro, bavuga ko abafite amasambu hafi y’igishanga Cy’Umwaro bahingamo bagenda bayateraho amashyamba, nyamara n’ahari anyunyuza amazi umuceri wakifashishije, n’igicucu azana mu mirima kigatuma bateza neza.
Muri ayo mashyamba kandi ngo harimo n’irya Leta riri ku buso burenga hegitari, ryanakuze cyane ku buryo ribonera kurusha.
Uwitwa Sylvestre Twagirayezu ati “Dutera umuceri, mu kubagara bwa mbere ukaba ari mwiza, watangira kubagara ubwa kabiri washyizemo amafumbire n’ibisabwa byose ugatangira kugenda usa n’ubabuka imyumba, igicucu cy’amashyamba kikawica, noneho hakazamo indwara y’ikivejuru umuceri ugahinduka umuhondo. Ubwo tuba dutangiye guhomba.”
Yungamo ati “Muri cya gihe umuceri uri kwera utangira kuma imyumba, tukavuga ngo ni ibiza, ni ikirere cyabaye kibi; ariko njyewe mbona mu by’ukuri ari inturusu n’igicucu cyazo biba byonka ya myunyu yakagombye gutunga wa muceri.”
Yunganirwa n’uwitwa Pascal na we uhinga mu gishanga cy’Umwaro agira ati “Rwose hari abafite imirima ahegereye igishanga baretse kuyihingamo umuceri, basigaye bahingamo ibindi nk’amashu n’izindi mboga, ariko na zo ugasanga ntizera neza.”
Ibyo aba bahinzi bavuga bihamywa na agoronome wa Koperative Imbereheza-Mwaro, unavuga ko bahangayikishijwe n’uko abatera amashymba bagenda biyongera uko iminsi igenda yicuma, kandi bakayasatiriza umuyoboro w’amazi wo mu nkengero z’igishanga, ku buryo hari n’aho usanga harimo nk’intera ya metero ebyiri gusa.
Yungamo ati “Ibiti byona igishanga rwose. Biragikamura ntikibone amazi, n’umuceri ukarumba.”
Iki kibazo cy’amashyamba ntigifitwe n’abahinga mu gishanga cy’Umwaro gusa, kuko hari n’abandi bahinzi b’umuceri bavuga ko babangamiwe n’amashyamba y’inturusu, agenda aterwa mu nkengero z’igishanga.
Innocent Bizimana, Umuyobozi wungirije wa Koperative ihinga umuceri muri Rusurirwamuginga-Cyarubare, na we ati “Ubutaka bukikije igishanga dukoreramo abenshi babuteyeho amashyamba. Tubona ari imbogamizi kuko iyo ayo mashyamba amaze gukura atuma umuceri wacu utera neza. Azana ubukonje, umuceri ugasyigingira.”
Yungamo ati “Ubuyobozi bwadufasha kugira ngo nibura icyo kibazo gikemuke. Barayatera ari benshi ku buryo uba ubona harebwa ikindi kintu kihahingwa. Nibura basiga nka metero 50 hagati y’igishanga n’ishyamba, naho ubundi baregereje ku buryo hari n’abatera ku mbibi z’umuyoboro w’amazi.”
Ubwo abasenateri baganiraga n’abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi yo mu Karere ka Huye, tariki 12 Mutarama 2024, bagaragarijwe iki kibazo, maze basaba ko cyakwitabwaho ubutaka bukoreshwa icyo bwagenewe.
Senateri Fulgence Nsengiyumva yagize ati “Harebwa igishushanyo mbonera kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka. Akarere kakareba niba umuntu yarateye ishyamba aho ryagenewe, noneho rya shyamba ntiribangamire ibihingwa biri mu gishanga kandi ritari rikwiye kuhaterwa.”
Ibi kandi ngo ntibikwiye kurebwa mu Karere ka Huye gusa, ahubwo n’ahandi haba hari bene izi mbogamizi ku bahinzi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese biriya bishanga bivugwa muri iyi nkuru bibarizwa ahagana he?
Umurenge,Akagari?
Byaba byiza mukoze ikosora ry’iyi nyandiko.
Murakoze cyane.