Abafashamyumvire mu buhinzi barasaba ibikoresho

Abafashamyumvire mu buhinzi barasaba guhabwa ibikoresho bifashisha mu mu kwigisha abaturage uburyo bwo guhinga kugira ngo bongere umusaruro.

Abo bafashamyumvire bavuga ko akazi bakora kabasaba ibikoresho bitandukanye birimo inkweto za bote, ibitiyo n’imyenda yagenewe kwambarwa mu gihe cy’imvura.

Abafashamyumvire bigisha abaturage gutegura amaterasi y'indinganire.
Abafashamyumvire bigisha abaturage gutegura amaterasi y’indinganire.

Nkurikiye Athanase ufasha abaturage kunoza ubuhinzi mu Murenge wa Kageyo, agira ati “Dufasha abaturage kugira ubumenyi butandukanye kugira ngo babashe kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ni yo mpamvu natwe ubuyobozi bugomba kudufasha tukabona ibikoresho byo kwifashisha.”

Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubunzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko ibibazo abafashamyumvire bafite babishyize mu byihutirwa bigomba gukemuka vuba.

Higiro Joseph, umukozi wa RAB, agira ati “Turateganya kubashakira ibikoresho bazifashisha cyane cyane ko muri ibi bihe by’imvura babikeneye.”

Ibyo bikoresho ngo bizajyana no kubongerera ubumenyi kugira ngo bakomeze gufasha abahinzi guhinga neza.

Gahunda y’iyamamazabuhinzi ari na yo yashyizeho abafashamyumvire mu buhinzi yatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, FAO, mu rwego rwo gufasha abahinzi kongera umusaruru.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugomba.kwiteza.imbe.icyitwa.umuntu.wes!!!

mfitubugingo.thomas yanditse ku itariki ya: 19-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka