Abadafite ubushobozi bifashisha ifumbire yo ku birundo

Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ifumbire yo ku birundo ari iyo ibunganira kuko badafite ubushobi bwo kugura “mva ruganda”.

Babitangaje kuri uyu wa 20 Ukwakira 2015 mu Murenge wa Kageyo aho barimo batunganya ifumbire yo ku birundo, kugira ngo bajye babona iyo bafumbiza imirima yabo.

Abahinzi badafite ubushobozi bwo kugura ifumbire mvaruganda bifashisha iy'imborera yo ku birundo.
Abahinzi badafite ubushobozi bwo kugura ifumbire mvaruganda bifashisha iy’imborera yo ku birundo.

Munyensanga Apollinaire, umwe muri bo, avuga ko mbere batangaga amafaranga make bakabasha kubona ifumbire mva ruganda yatanzwe na Leta muri gahunda ya “Nkunganire” ariko ko ubu byahindutse basigaye bayigurira.

Avuga ko bahisemo kujya bayikorera noneho igihe cyo gufumbira imirima yabo bagakoresha ifumbire y’imborera gusa.

Yves Theoneste Mulindangabo, uhagarariye Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gicumbi, atangaza ko gahunda ya “Nkuganire” ari gahunda ya Leta yafashaga abaturage cyangwa abacuruza inyongeramusaruro kubona ifumbire ku giciro gito.

Leta yatangaga 50%, abaturage na bo bagatanga andi 50% ariko kuri ubu ngo byarahindutse kuko umuturage azajya atangirwa 35% kw’ifumbire ya DAP, 30% kw’ifumbire ya UREE na 15% kw’ifumbire ya NPK 17.

Ibirundo by'ifumbire y'imborera abaturage bikorera.
Ibirundo by’ifumbire y’imborera abaturage bikorera.

Agira ati “ Kuba rero abaturage bagifite imyumvire ituma batagura ifumbire ya ‘Nkunganire’ ni uko batarabyumva neza”.

Gusa, avuga ko yizeye ko abafashamyumvire mu buhinzi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere bazegera abo bahinzi bakabakangurira uburyo bwo gukomeza gukoresha ifumbire ya “Nkunganire” bayiguriye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka