Yatejwe imbere n’ubuhinzi bw’urutoki

Umuhinzi w’ikitegererezo wo mu karere ka Rutsiro avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesha ubuhinzi bwa kijyambere bw’urutoki.

Mugemangango Jean Bosco uzwi ku izina rya Mugoyi arubatse afite umugore n’abana 7 utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango amaze imyaka 5 ahinga kijyambere urutoki rwo mu bwoko FIA Injagi ndetse n’ibivamo imineke n’umutobe ariko ngo bimaze kumuteza imbere.

Ibitoki yeza uko bingana
Ibitoki yeza uko bingana

Uyu mugabo w’imyaka 45 ngo nyuma yo guhugurwa uko bahinga kijyambere n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi RAB mu mwaka wa 2010 ,ngo yahise aza atangira gukurikiza inama yagiriwe nyuma y’umwaka abona bitangiye kumuha umusaruro none ubu ngo ageze kuri byinshi.

Aganira na Kigali Today yagize ati” Guhinga urutoki kijyambere nkoresha ifumbire mva ruganda n’iy’imborera byatumye njye n’umuryango wanjye tugera kuri byinshi nk’ubu iyi nzu nubatse ihagaze Miliyoni 20,abana bariga naguze amasambu hirya no hino muri make nateye imbere ugereranyije na mbere ntarahinga uru rutoki”.

Mugemangango uretse kuba ahinga urutoki rwa kijambere ruhinze kuri Hegitari imwe, ubu yamaze no kwagura ubuhinzi bwe aho akodesha hegitari 10 mu karere ka Nyagatare ku va mu mwaka wa 2014 ku kwezi akaba yishyura ibihumbi 800 by’ikode.

Ubu ngo yamaze kubaka inzu ya Miliyoni 20 ,yaguze amasambu afite agaciro ka Miliyoni 15 ndetse n’amashyamba afite agaciro ka Miliyoni 10.

Nk’uko abitangaza ngo buri cyumweru abasha gusarura akajyana ibitoki ku masoko ya Kibuye ndetse na Karongi aho ngo inshuro imwe abasha kubona amafaranga asaga Miliyoni.

Imbogamizi afite kugeza ubu ngo ni uko ahendwa kugira ngo ageze umusaruro we ku isoko ariko ngo mu mpera z’uyu mwaka azigurira imodoka izajya ibimufashamo.

Muri rusange umusaruro avana mu buhinzi bw’urutoki buri kwezi avanyemo amafaranga y’ikode n’ayo ahemba abakozi ngo abarirwa hagati ya Miliyoni 5 na 7.

Uyu muhinzi agira abahinzi inama yo kujya bita ku buhinzi bwa Kijyambere kuko ngo iyo ubikoze ubyitayeho biguha umusaruro uruta uwo wabona utabyitayeho ngo ukore ubuhinzi bwa Kijyambereakaba.

Mbarushimana Cisse Aimable.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza cyane ariko dukeneye contact z’ uwo muntu kugira ngo tumusabe amakuru ku bijyanye n’ ubuhinzi bw’ ibitoki

Jerome yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Nibyiza cyane abahinzibakomerezaho kwitaku buhinzi bwa bo kuko bitumabagira um
usaruro ushyize bityo bakabasha kwitez’imbere

Hitimana jean eric yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

UZAHINGE NURUTOKIRWIMARAMASENGE NARWO RWAGUTEZA IMBERE

NDAGIJIMANA FIDELE yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka