U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’ibiribwa

Kwizihiza umunsi w’ibiribwa kw’isi ubusanzwe biba ku italiki ya 16 Ukwakira ariko mu Rwanda uzizihizwa tariki 22 Ukwakira 2015.

Ibirori byo kwizihiza uwu munsi ku rwego rw’igihugu bizabera mu karere ka Gakenke, umurenge wa Busengo.

Minisitiri Nsanganira avuga ko guca inzara ari intego u Rwanda rwihaye.
Minisitiri Nsanganira avuga ko guca inzara ari intego u Rwanda rwihaye.

Byavugiwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi n’uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri taliki 20 Ukwakira 2015.

Insanganyamatsiko y’uwu mwaka ikaba igira iti" Kwita ku mibereho myiza n’ubuhinzi hagamijwe kurwanya ubukene karande m cyaro".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Tony Nsanganira avuga ko kurwanya inzara ari intego u Rwanda rwihaye.

Kwizihiza umunsi w'ibiribwa ngo biriteguwe bihagije.
Kwizihiza umunsi w’ibiribwa ngo biriteguwe bihagije.

Agira ati" Muri gahunda u Rwanda rwihaye zo kugera ku iterambere rirambye, harimo guca inzara burundu muri iyi myaka 15 iri imbere, Leta ikaba irimo gukora ibikorwa bitandukanye kugira ngo iriya ntego izagerweho."

Mu bikorwa bijyanye no kwizihiza uriya munsi, harimo gukomeza gufata neza amaterasi y’indinganire aterwaho ibyatsi byo kuyarinda gusenyuka ndetse no kwigisha abaturage gukora ifumbire y’imborera yo gufumbira ariya materasi mu rwego rwo kongera umusauro.

Hazaba kandi igikorwa cyo guhemba abahinzi bahize abandi mu bikorwa byabo ndetse no koroza inka imiryango imwe mu miryango ikennye yo mu karere ka Gakenke.

Ukuriye FAO mu Rwanda, Attaher Maiga we akaba yibanze kumirire y’abana bafite kuva ku mwaka umwe kugera kuri itanu.

Maiga ati"iyo kiriya kigero cy’abana batagaburiwe neza, imikurire yabo iradindira, bakarwaragurika bityo bikazabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwose."

Yakomeje avuga ko ababyeyi bagomba kwigishwa gutegura indyo yuzuye, akarima k’igikoni bakakagira umuco kugira ngo imirire mibi mu bana icike burundu.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka