Ruhango: Inzego zibanze zirasabwa kureka abaturage bakihitiramo imbuto

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, burasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze guha umwanya abahinzi bahuje ubutaka, kwihitiramo imbuto bagomba guhinga.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko ubutaka bw’abaturage bahuje, nta mabwiriza bagomba gushyirwaho ngo bahinge imbuto runaka.

Twagirimana Epimaque umuyobozi w'akarere ushinzwe imari n'iterambere
Twagirimana Epimaque umuyobozi w’akarere ushinzwe imari n’iterambere

Abaturage bo ubwabo, nibo bagomba kwicira bakumvikana ku gihingwa bashaka guhinga ku butaka bahuje, ngo keretse iyo habayemo ubwumvikana buke, nibwo ubuyobozi bushobora ku bunganira, ibibazo bigakemurwa mu bwumvikane nta muntu uhutajwe.

Uyu muyobozi asaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, kuba hafi abaturage mu gihembwe cy’ihinga cya 2016 A, bakabagira inama, bakabashishikariza gukoresha inyongera musaruro ihagije ndetse ntibanibagirwe gukoresha imbuto nziza.

Gusa uyu muyobozi asobanura ko ku butaka bwa Leta, cyane cyane ibishanga, iyo abaturage bifuje kubuhinga, ubuyobozi ari bwo bufata icyemezo cy’imbuto igomba kuhahingwa; bitandukanye cyane n’imirima y’abaturage ku giti cya bo.

Ahize Prosper, umufashamyimvire mu buhinzi mu murenge wa Kinazi, avuga ko mbere hari aho wasangaga Abanyambanga Nshingwabikorwa b’utugari bashakaga guhitiramo abaturage igihingwa bashyira mu mirima yabo, bigateza umwuka mubi.

Cyakora ngo uko hagiye habaho ubukangurambaga, ubu abaturage basigaye bicara bo ubwabo bakumvikana imbuto bazahinga bitewe n’ubutaka bahuje. aho Abaturage bafite ubutaka bwegeranye hagati ya 15 na 20, bahuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe.

Gahunda yo guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe, yatangiye abaturage batayumva neza, ariko uko bagiye babona inyungu zayo, ubu basigaye bayitabira.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka