Nyanza: Urugomero rwa Rwabicuma rwatwaye arenga miliyari 6

Igikorwa cyo kubaka urugomero rw’amazi ruherereye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza rwatwaye arenga miliyari esheshatu y’amanyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Tony Nsanganira, yatangarije KT Press yagiranye, ubwo Perezida Paul Kagame yarufunguraga ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015.

Uru ni rwo rugomero rutegerejweho gufasha akarere ka Nyanza guhindura isura y'ubuhinzi.
Uru ni rwo rugomero rutegerejweho gufasha akarere ka Nyanza guhindura isura y’ubuhinzi.

Nyuma y’uko Perezida Kagame agiranye ibiganiro n’abatuye akarere ka Nyanza, Umunyamakuru wa Kigali Today Jean Pierre Twizeyeyezu, yegereye Nsanganira bagirana ikiganiro kihariye:

Umunyamakuru: Kuri uyu wa 11 Nzeri 2015 umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame afunguye urugomero rw’amazi mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza. Ni iyihe mpamvu uru rugomero rwubatswe muri aka karere?

Perezida Kagame akigera mu karere ka Nyanza yatemberejwe bumwe mu bikorwa n'imishinga y'ubuhinzi.
Perezida Kagame akigera mu karere ka Nyanza yatemberejwe bumwe mu bikorwa n’imishinga y’ubuhinzi.

Nsanganira: Ni byo koko hatashwe urugomero rw’amazi muri aka karere ka Nyanza ariko n’ubwo ari igikorwa twatashye hari n’ibindi bisa nkacyo mu turere twa Kayonza, Rwamagana ndetse mu minsi iri imbere Rulindo nayo izaba itahiwe ku buso bungana na hegitari 1100 kuko kugira ngo habeho igikorwa cyo kuhira imyaka haba habanje gufata ubutaka.

Umunyamakuru: Mukurikije ibihingwa biberanye n’akarere ka Nyanza uru rugomero ruzifashishwa mu kuhira ibihe bihingwa bijyanye n’agace rwubatsemo?

Nsanganira: Uru rugomero ukurikije uko rungana ruzifashishwa mu kuhira ibihingwa ngengabukungu. Ubu hatangiwe guhingwa urusenda ndetse hatangijwe n’ikindi gihingwa cya Stevia. Ikindi gihingwa kirimo kihatangizwa ni Macadamia.

Ibihingwa byakoreweho igerageza ryo kuhira byakuze neza.
Ibihingwa byakoreweho igerageza ryo kuhira byakuze neza.

Umunyamakuru: Twizere ko umusaruro uzaboneka ni ayahe masoko mwizeye y’ibyo bihingwa?

Nsanganira: Abantu dushishikariza gushora imari hano baza bafite amasoko ndetse bagiye bafitanye n’abandi amasezerano yo kubagemurira umusaruro ariko ku ruhande rwacu dufite amasoko mu bihugu by’Abarabu n’ahandi ku isi.

Umunyamakuru: Mwiteguye kumenyereza mute abaturage bari basanzwe batazi bimwe muri ibyo bihingwa uko babihinga n’akamaro kabyo?

Nsanganira: Ntabwo byagoranye kubumvisha akamaro ka bimwe muri ibyo bihingwa. Byongeye ruriya rugomero rushobora kwifashishwa no mu yindi mirimo myinshi.

Umunyamabanga wa leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi, Tony Nsanganira wagiranye ikiganiro kihariye na KT press.
Umunyamabanga wa leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi, Tony Nsanganira wagiranye ikiganiro kihariye na KT press.

Kugeza ubu hari amakoperative atatu yatangiye guhinga ibyo bihingwa ntabwo bikiri ikibazo ku bijyanye no kwitabira ubuhinzi bwabyo. Uko kandi tuva mu karere kamwe tukajya ahandi niko abaturage biyumvisha ko niba hamwe byaragenze neza bashobora kujya kubigiraho.

Umunyamakuru: Mu minsi ishize hari ikibazo cyavutse hafi ya ruriya rugomero bahinga urusenda rurapfa. Ese mwasanze byaatewe n’ubutaka bubi cyangwa n’imbuto itari nziza.

Nsanganira: Izo mbogamizi twahuye nazo ariko byatewe n’imbuto itari nziza ariko twashatse uko icyo kibazo cy’imbuto mbi cyakemuka.

Umunyamauru: Kugeza ubu ni abahe bashoramali batangiye gukorera hafi ya ruriya rugomero?

Nsanganira: Abashoramali ni benshi hari umugande uhakorera, hari umunyakanada n’abandi bagiye bakomoka muri Kenya n’ubuyapani bifuza guteza imbere ubwo bufatanye bakahashora imari.

Umunyamakuru: Ni iki mwumva mwabwira abaturage bari hafi y’urugomero?

Nsanganira: Ibikorwa byose dukora bijyamo amafaranga atari makeya icyo dusaba abaturage ni ukubifata neza bakabigira ibyabo bakumva ko kutabifata neza ari igihombo kuri bo ndetse n’igihugu muri rusange.

Umunyamakuru: Ibikorwa byo kuhira aho bigiye biri hirya no hino mu gihugu bimaze gushorwamo amafaranga angana iki?

Nsanganira: Gahunda yo kuhira yatangiye hagati y’umwaka wa 2001 na 2002 urebye bimaze gutwara hafi miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu ariko imishinga minini nk’uyu wa LWH ugamije kurwanya isuri no gufata amazi aturuka hirya no hino akifashishwa mu kuhira imirima i musozi watangiye mu mwaka wa 2009 ukaba umaze gutwara asaga miliyari asheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamakuru: Mu gusoza ndagira ngo muduhe ishusho rusange y’ubutaka bukeneye kuba bwabyazwa umusaruro ariko bwuhiwe mu Rwanda.

Nsanganira: Mu birebana no kuhira ku butaka bungana na hegitari ibihumbi 600 bushobora kuhirwa mu Rwanda ni ukuvuga ko ubutaka burenga 60% buherereye i musozi.

Umunyamakuru: Murakoze cyane!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta y ’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga , bugiye kwiyongera aribyo soko y’amadovize azamura ubuungu bwacu

Aronda yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka