Ngororero: Abahinzi bishimiye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu kuvura ibihingwa

Abahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga abaganga bakoresha babavurira imyaka byagaragaje umusaruro, bituma nabo batangira kwitabira kuvuza ibihingwa byabo kugira ngo barusheho gukumira indwara zibasira imyaka mu mirima yabo.

Ntawuryiha Pascal, umuhinzi wo mu kagali ka Kazabe avuga ko kubera ko uburyo bwakoreshwaga mbere mu kuvura imyaka butakoreshaga ikorana buhanga, byatumaga bajya gusuzumisha ibihingwa bakazategereza igisubizo nyuma y’iminsi itatu.

Abaganga bifashisha ikoranabuhanga mu gusuzuma.
Abaganga bifashisha ikoranabuhanga mu gusuzuma.

Asobanura ko ibyo byabacaga intege zo gusuzumisha ibihingwa byabo ariko ubu bakaba barasubijwe kuko baza gusuzumisha bagatahana ibisubizo n’imiti yo gukoresha barwanya indwara ziri mumyaka yabo.

INGABIRE Jeanne Plicila, ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko ubu buryo bufite akamaro kanini, kuko bwihutisha kubona uburwayi vuba no kuba ukoresheje ikorana buhanga wakwitabaza izindi nzobere mu kumenya uburwayi mu gihe utabusobanukiwe.

Ashishikariza abahinzi kwitabira gusuzumisha no kuvuza ibihingwa byabo kuko bizatuma umusaruro wabo wiyongera.

Bazana ibihingwa byabo kubisuzumisha.
Bazana ibihingwa byabo kubisuzumisha.

Ubu buryo bushya bwo kuvura ibihingwa hakoreshejwe ikorana buhanga rya Mudasobwa, ngo ni bwiza kuko bubasha guhuza abaganga b’ibihingwa n’izindi nzobere cyane ko bukoreshwa ku rwego mpuzamahanga, ku buryo bifasha umuganga kubaza inzobere mu gihe adasonukiwe n’uburwayi yabonye.

Dusabimana Leonidas, ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngororero avuga ko abahinzi bitabira gusuzumisha ibihingwa byabo ku bwinshi. Avuga ko hari abaganga b’ibihingwa babifitiye ubumenyi kandi icyo batabashije babaza bifashishije mudasobwa.

Ingabire avuga ko ubu buryo bukiri mu igeragezwa aho bwatangiriye mu turere tumwe na tumwe two mu Rwanda mu gihe uburyo bwari busanzwe bwo kuvura indwara zifata ibihingwa, bwari mu turere twose tw’igihugu uretse akarere ka gasabo konyine.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka