Iki gishanga gihingwamo umuceri kuri hegitari 400 na Koperative COPRORIZ Abahuzabikorwa ifite abanyamuryango 2750. Izindi hegitari zisigaye ngo ntizihingwa kuko zidatunganyije, ababigerageje imirima yabo ikaba yaratwarwaga n’isuri.
Bugingo Celestin, umwe mu bahinga umuceri mu Mukunguri, atangaza ko hari umurima yaretse guhinga bitewe n’uko imvura yagwaga ukarengerwa n’umucanga maze umuceri wose ukarengerwa.
Kuri ubu ahinga aho yatijwe na nyirabukwe ariko yifuza ko ubuyobozi bwatera inkunga koperative yo gutunganya aho hadatunganyijwe.
Aragira ati “Icyo nasaba ubuyobozi nuko badutera inkunga na hariya hadahingwa hagatunganywa maze umusaruro wa Koperative ukiyongera kuko bigaragara ko iki gishanga gisigaye gitanga umusaruro ushimishije.”
Mukamusoni Francine, Prezidante wa Koperative atangaza igice gihingwa bagerageza kukirwanyaho isuri basibura imiyoboro y’amazi, ariko ahasigaye ngo hakaba hadahingwa kuko nta mazi ayoboyemo.
Avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu mushinga wa RSSP yatangiye gukora inyigo yo kugitunganya kandi abahinzi biteguye kuzakibyaza umusaruro, kuko kuri ubu bafite umusaruro wa toni 5,8 kuri hegitari.
Ati “Twiteguye ko umunsi igishanga cyatunganyijwe tuzakibyaza umusaruro ku buryo bufatika kuko abahinzi bacu bamaze kubona inyungu mu guhinga umuceri.”
Mu ruzinduko umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yakoreye muri iki gishanga tariki 5 Ugushyingo 2015, yashimiye abahinzi uburyo barwanya isuri mu gice cy’igishanga bahinga basibura imiyoboro, bagatera imiseke n’imigano ku nkengero.
Yabijeje ko ubwo inyigo yo gutunganya igice gisigaye yarangiye gukorwa, ngo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2016/2017, ibikorwa byo kugitunganya bikazatangira.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|