Muko: Koperative “Abajyana n’igihe” yahinduye imihingire y’abanyamuryango biteza imbere

Koperative “Abajyana n’igihe” ni imwe mu makoperative yo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko ikora neza aho yabaye iya mbere mu Karere muri 2013, ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga. Yafashije abahinzi guhindura imyumvire bakora ubuhinzi bugezweho bubaha amafaranga.

Perezida wa Koperative, Wibabara Fidele, avuga ko ubumenyi bw’ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU) baha abanyamuryango yatanze umusaruro by’umwihariko ku banyamuryango bava mu buhinzi bwa bwire-ndamuke bakore ubuhinzi bubateza imbere.

IAMU ni uburyo iyo koperative ifashamo abahinzi ibasanze mu mirima yabo ikabereka uko bahinga kijyambere.

Wibabara Fidele (wambaye umupira w'amabara) yemeza ubumenyi bwa IAMU bwahinduye ubuhinzi bw'abanyamuryango.
Wibabara Fidele (wambaye umupira w’amabara) yemeza ubumenyi bwa IAMU bwahinduye ubuhinzi bw’abanyamuryango.

Nzagirwanimana Elias ni umunyamuryango wa koperative “Abajyana n’igihe” atuye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Muko, avuga ko mbere yo kujya muri koperative yakoraga ubuhinzi butagize icyo mbumumariyenyuma yo kubona ko guhinga ibinyomoro n’inyanya muri koperative bitanga umusaruro na we yatangiye kubihinga bimuha amafaranga.

Amafaranga akura muri ubwo buhinzi yayubatsemo inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu ndetse anarihirira ibihumbi 80 ku gihembwe, akaba afite ikizere cy’uko abana be bose baziga bakarangiza amashuri yisumbuye.

Agira ati “Ntabwo natekerezaga ko nabasha umwana none mfite umwana urajya mu mwaka wa gatanu hamwe n’uruhare rwa koperative maze kugera kuri byinshi ku buryo mfite icyizere cy’uko abana banjye bose bakwiga.”

Koperative kandi yagiriye akamaro umubyeyi witwa Nyirandutiye Marie Therese na we ashimangira kuba muri koperative byahinduye ubuhinzi bwe abukora bya kijyambere abona umusaruro utubutse.
Avuga ko ashobora gusarura imifuka irindwi y’ibigori ku mwero umwe kandi mbere bitarabagaho bituma abasha kwiyishyurira mitiweli n’umuryango we ndetse n’abana ntibabure ibikoresho by’ishuri.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka