Muko: Koperative “Abajyana n’igihe” yahinduye imihingire biteza imbere
Koperative “Abajyana n’igihe” ni imwe mu makoperative yo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muko ikora neza ikaba yaranabaye iya mbere mu Karere muri 2013. Iyi koperative ikora ibijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga yafashije abahinzi guhindura imyumvire bakora ubuhinzi bugezweho bubaha amafaranga.
Perezida w’iyi koperative, Wibabara Fidele, avuga ko ubumenyi bw’ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU) baha abanyamuryango bwatanze umusaruro by’umwihariko ku banyamuryango bava mu buhinzi bwa bwire-ndamuke bakora ubuhinzi bubateza imbere.
Nzagirwanimana Elias, umunyamuryango wa koperative “Abajyana n’igihe” utuye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Muko, avuga ko mbere yo kujya muri koperative yakoraga ubuhinzi butagize icyo bumumariye. Nyuma yo kubona ko guhinga ibinyomoro n’inyanya muri koperative bitanga umusaruro na we ngo yatangiye kubihinga bimuha amafaranga.
Amafaranga akura muri ubwo buhinzi yayubatsemo inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu ndetse anarihirira ibihumbi 80 ku gihembwe, akaba afite icyizere cy’uko abana be bose baziga bakarangiza amashuri yisumbuye.
Agira ati “Ntabwo natekerezaga ko nabasha umwana none mfite umwana urajya mu mwaka wa gatanu hamwe n’uruhare rwa koperative maze kugera kuri byinshi ku buryo mfite icyizere cy’uko abana banjye bose bakwiga.”
Koperative kandi ngo yagiriye akamaro umubyeyi witwa Nyirandutiye Marie Therese na we ushimangira ko kuba muri koperative byahinduye ubuhinzi bwe abukora bya kijyambere abona umusaruro utubutse.
Ngo ashobora gusarura imifuka irindwi y’ibigori ku mwero umwe kandi mbere bitarabagaho. Ngo bituma abasha kwiyishyurira mitiweli n’umuryango we ndetse n’abana ntibabure ibikoresho by’ishuri.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki mutagaragaza aho umuntu yakura isoko aramutse abihinze bikamubana byinshi