Miliyoni 200 z’umusaruro mu gishanga cya Cyohoha

Kuhira ibihingwa mu zuba byatumye abahinga mu gishanga cya Cyohoha ya ruguru beza cyane. Barateganya kuzabonamo amafaranga Miliyoni 200.

Ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha ya ruguru abahinzi barishimira umusaruro w’inyanya bejeje aho usanga imodoka zo mu bwoko bwa Fuso ziba zinyuranamo zije gutwara uwo musaruro ku isoko.

Uyu ni umusaruro w'Inyanya
Uyu ni umusaruro w’Inyanya

Uwimana Victor ni ku nshuro ya kane asaruye agira ati “Kuri iyi nshuro ngurishije ibitebo 7, aho umucuruzi anyishyuye ibihumbi 280 kandi yarashoye ageze ku bihumbi 300, ubu ndateganya kuzakuramo arenga Miliyoni ebyiri y’inyungu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge yerekwa umusaruro wera mu murenge ayobora
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yerekwa umusaruro wera mu murenge ayobora

Niyimpa Jean Claude we na bagenzi be bavuga ko uyu musaruro bagezeho barawukesha kuba baritabiriye ibikorwa byo kuhira mu gihe cy’izuba.

Agira ati “ Ndateganya kunguka asaga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 750 mu gihe cy’amezi ane gusa kandi narashoye agera ku bihumbi 700. Ibi turabikeha kuhira, kuko ubu twungutse inshuro ebyiri bwa mbere twahasaruye amasaka none tuhasaruye inyanya kandi mbere haradupfiraga ubusa kuko tutari tuzi ibanga ryo kuhira”.

Myasiro Anastase ni perezida wa Koperative Jyambere muhinzi, avuga ko nta kibazo cy’isoko bafite, aho buri cyumweru bapakira nibura Fuso eshanu, buri yose ipakiye Toni umunani z’inyanya.

Yagize ati “Twatangiye igitebo tukigurisha ibihumbi 30, ariko ubu kiragura ibihumbi 40 kandi ubutaha nabwo turizera ko igiciro kizazamuka kuko ubu abanya Kigali bose ni hano barimo gukura inyanya kuko ahandi bazibuze. Ubu turateganya byibura gukuramo umusaruro ungana na Miliyoni zisaga gato 200 muri iri sarura”.

Hegitari 35 nizo zahinzweho Inyanya mu gishanga cya Cyohoha ya ruguru, aho abahinzi bifashishije imashini 14 mu kuhira izo nyanya. Uyu musaruro ngo ugomba kwereka abahinzi ko no mu bihe by’izuba bashobora guhinga kandi bakeza babikesha kuhira imyaka yabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka