Menya ko wahinga igihingwa cya Water melon kigezweho

Water melom ni urubuto melon rukunzwe kuri iki gihe kubera uburyo kiryoha mu bihe by’izuba ariko by’umwihariko kikagira n’intungamubiri zihariye.

Gusa ubuhinzi bwacyo nabwo busaba umwihariko w’ubutaka bjwujuje ifumbire karemano kandi butose, nk’uko Henry Gitau impuguke mu buhinzi mu kigo Balton gishinzwe isakazabuhinzi mu Rwanda abitangaza.

Igihingwa cya wa water melon gikunzwe na benshi kuri iki gihe.
Igihingwa cya wa water melon gikunzwe na benshi kuri iki gihe.

Agira ati “Uru rubuto ruhingwa mu butaka bworoshye, bujya kumera nk’umucanga cyangwa ibumba. Iyo ubutaka butunganyijwe neza icyo umuhinzi akora ni uguteramo imbuto. Imbuto zitangira gukura hagati y’ibyumweru 7 n’i 10 nyuma yo guterwa mu butaka.”

Yongeraho ko kugira ngo umuhinzi abone umusaruro mwiza ari ingenzi gukurikira amategeko agenga ubuhinzi nko gutera umuti wica udukoko, gufumbira ubutaka no gukurikirana uko izo mbuto zujuje ubuziranenge.

Ati “Amwe mu mafumbire umuntu yakwifashisha mu buhinzi bwa water melon ni ubwoko bwa CAN, TSP, NPK na Urea. Ibi byakoreshwa bitewe n’aho igihingwa kigeze cyera. Iyo umuhinzi akurikije amabwiriza y’ubuhinzi uko igihingwa kigenda gikura bigira ingaruka mu gusarura water melon ifite uburyohe bwiumbuyeho.”

Avuga ko water melon yerera iminsi 75 ariko ikaba ishobora gutangira gusarurwa mu minsi 90 yamaze gushya neza.

Avuga ko atari byiza gusarura water melon itarera neza kuko bituma itakaza icyanga kandi ntigire ibara. Yongeraho ko atari byiza kandi kuyireka ikarenza igihe kuko nabyo bituma isharira kandi ntibe igishoboye kuribwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Nshaka guhinga icyogihingwa mperereye mumisozi ya Rutsiro, mugire inama niba gishobora, kuhera.

Buregeya Jean damascene yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ndi mu Burundi i Muyinga,nashaka kumenya imiti yoca ubukoko kuri wotamelon.
Ikindi ndipfuza kumenya intera hagati yimirongo .n’urubuto rw’urubito.

Maguru yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Mwiriwe nagiraga ngo mbabaze ese
Watermelon wayihinga mu majyaruguru.

Ikindi ariya mafumbire uyakoresha gute.

Mutubwire Ni miti bayitera kugera ngo idahura nibyonyi

Murakoze

Mugisha yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Muraho natwe twifuje guhinga iki gihingwa cya water melon kuko mbona cyateza umuntu imbere gusa nuko umurama kuwubona usanga bigoye ariko nukudufasha tukawubona tukiteza imbere murakoze.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Bjr ese water melone bazihinga ahantu hakonja cg na hashyuha
ikindi mwandangira aho umurama umuntu yawubonera

Theonste NSANZUMUKURU yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

mwiriwe nanjye ndashaka guhinga iki gihingwa ahantu hasanzwe hahingwa cyahaba kikera neza cyangwa gikunda umushike mumfashije mwama contact nabaza murakoze

cyubahiro yanditse ku itariki ya: 17-07-2020  →  Musubize

Jyiye gutajyira umushinga wo guhinga water melon ndasaba niba mu katurajyira isoko rigari

Muhizi christian yanditse ku itariki ya: 4-07-2020  →  Musubize

Twarazihinze ahubwo muturangire amasoko manini

Nsabimana vianney yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

mwatubwira uko twabona
imbuto zicyo gihigwa

uwambajimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-01-2018  →  Musubize

ese mwatubwira abahinzi byateje imbere guhinga watermelon murakoze?

nzasabimana manasee yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

nibyiza cyane kdi water melon ntihomba nkuko abavandimwe babivuze imbuto zazo mwazibona nyabugogo imbere ya bk iruhande rwa station ya sp hitwa muri covinagri murakoze

eng. agronome.straton yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ndi umuhinzi wa watermelon ark watermelon ni igihingwa kidahomba.
N.B;Kugirango ubuhinzi bugende neza bisaba kuba ufite amazi ahagije,n’ibyatsi byo kuzisasira.
Murakoze cyane!!

HABIMANA Lionel Didier yanditse ku itariki ya: 29-10-2017  →  Musubize

Duhe contact yawe maze tuzakubaze ibisobanuro byimbitse maze ni binashoboka tuzagusure.

Murakoze!

SACYENDA Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Ese wapfashije 0780887148

Eric yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Muduhe ahantu zaba zera mu Rwanda tuzahasure. Kuki mwubanda cyane kumafumbire mvaruganda kandi imborera igaburira ubutaka n’igihingws naho imvaruganda ikagaburira igihingwa gusa? Mubona mu myaka 100 abana bacu bazatungwa n’iki ubutaka bwaragundutse? Ni byiza ko dutekereza cyane twifashishije ubushakashatsi tutazagwa muri rwaserera za ba mpatsibihugu bashaka gucuruza amafumbire,GOM na pestiside. Murakoze

nsabimana yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka