Kwitabira gukoresha imashini zihinga byatumye bazigama 80%

Abahinzi bitabiriye guhingisha imashini mu karere ka Bugesera baratangaza ko byatumye bazigama amafaranga agera kuri 80% bakoreshaga mu buhinzi mbere.

Mukundirakuri Gadi umwe mu bahingisha izi mashini, avuga ko iyi gahunda yatumye amafaranga batangaga aba make mu guhinga, bitandukanye n’ayo bahaga abahinzi bakoresha amasuka.

Izi mashini zihinga zihutisha akazi nk'uko abaturage bazikoresha babiamya.
Izi mashini zihinga zihutisha akazi nk’uko abaturage bazikoresha babiamya.

Agria ati “Nahinze hegitari ebyiri bintwara agera ku bihumbi 192 harimo n’amafaranga yo kujya kwishyura muri banki nkuru y’igihugu aho hantu ntabwo nari gutanga amafaranga ibihumbi 600 ngo bahampingire bakoresheje amasuka.”

Uyu mugabo avuga ko imashini yo igeza kure isuka bitandukanye n’abahingisha amasuka, kuko abahinzi bakoresha amasuka ntibinjira mubutaka cyane nk’uko imashini ibigira.

Uwitwa Ntambara avuga ko ahantu yahingishije hari umushike kuhahinga no gusanza natanze ibihumbi 70 mugihe nari gutanga atari munsi y’ibihumbi 400 kubakoresha amasuka.

Ati “Narungutse cyane kuko nahingishije hegitari ebyiri ntanga agera kubihumbi hafi 200 mugihe nari gutanga agera kuri miliyoni ndetse inasaga iyo nkoresha abahingisha amasuka.”

Sangwa Olivier ushinzwe gahunda yo gukoresha imashini muri RAB.
Sangwa Olivier ushinzwe gahunda yo gukoresha imashini muri RAB.

Sangwa Olivier n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) mu ishami ryo gufata neza ubutaka, kuhira imyaka no gukoresha imashini zihinga, avuga ko bakomeje kongera abafatanyabikorwa mubuhinzi bukoresha imashi.

Ati “Imashini imwe isimbura abahinzi 200, ndamara impungenge abahinzi ko abikorera batazajya babaca amafaranga menshi kuko tuzajya tubakurikirana umunsi ku munsi.”

Avuga ko abo bafatanyabikorwa bazafasha kwihutisha imirimo kuko kuyibona ubundi basabaga inzira ndende ariko ubu uyishaka azajya ahita ayibona.

Ubuyobozi bwa RAB burasaba abahinzi bashaka imashini zihinga kujya bategura ubutaka kare kuko iyo bazakiye rimwe bigorana ko buri wese ayibona, kuko bitakigoye kuzibona dore ko byibura bitwara umunsi umwe kugira ngo umuhinzi abone iyi mashini nyuma yo kuyisaba.

Gahunda yo guhingisha imashini igeze kuri 17% intego ni uko mu mwaka wa 2020 abahinzi 25% bazaba bakoresha imashini mu buhinzi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndi umuhinzi wa Cyane, mba muri Rutsiro, ni naho mpinga. Ndasaba Kigali today kumpa phone number z’uriya mugabo Sangwa Olivier, ushinzwe guhingisha imashini muri RAB, nkazamuhamagara, akampa gahunda y’uko nabona imashini nanjye. Mfite Ha20 zikeneye guhingwa muri iyi minsi iri imbere. Telefone yanjye ni:0788838560, e-mail yanjye ni [email protected]. Amazina yanjye ni Valens R.

Murakoze kunkuru nziza nk’iyi muduhaye, ifasha abanyarwanda, kurwanya ubukene binyuze mubuhinzi. Valens R.

Valens Rudakubana yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

twabihombeyemo abahinzi twahingishaga isuka

louis yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

guhingisha imashini nibyiza byo ariko abakozi twahingaga tubura akazi

raphael yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

guhingisha imashini birihuta kandi bikanungura

hodali a. yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka