Koperative y’abahinga kawa yageneye iy’abahinga ibigori inkunga ya 5,000,000 FRW

Koperative (COAGI) y’abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Ruli, irashimira Koperative y’abahinzi ba Kawa yitwa Dukundekawa Musasa, ku nkunga yabageneye ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 FRW) yo kugura imashini itunganya kawunga.

Umuhango wo gushyikiriza Koperative COAGI iyo nkunga hanasinywa amasezerano, wabereye mu Murenge wa Ruli tariki 17 Kanama 2023. Ibyishimo byari byose ku banyamuryango b’iyo koperative, bemeza ko iyo nkunga bagiye kuyibyaza umusaruro, dore ko ngo umusaruro wabo waburaga abaguzi bikabahombya.

Habimana Venuste, Perezida wa Koperative COAGI (Cooperative des Agriculteurs de Gikingo), ati “Twishimiye inkunga tubonye, ni twe koperative yonyine ihinga ibigori i Ruli, umusaruro twabonaga twaburaga amasoko, abacuruzi batugurira ku giciro kiri hasi tugahomba”.

Habimana Venuste, Perezida wa Koperative COAGI
Habimana Venuste, Perezida wa Koperative COAGI

Arongera ati “Iyi nkunga igiye kudufasha, tugiye kubona imashini ikobora ibigori, indi inoza kawunga n’icyuma kizajya gisya indi myaka, bizadufasha kwiteza imbere kuko tugiye gutanga ku isoko kawunga inoze. Turabizeza ko uyu musanzu tugiye kuwukoresha neza duharanira kuzamura abandi”.

Bamwe mu bagize iyo koperative baganiriye na Kigali Today, bavuga ko kuba babonye uburyo bwo gutunganya kawunga, basezeye ku bukene bajyaga baterwa no kugurisha imyaka bahenzwe.

Abayobozi ba Koperative Dukundekawa n'aba Koperative COAGI bishimiye gusinyana amasezerano y'imikoranire
Abayobozi ba Koperative Dukundekawa n’aba Koperative COAGI bishimiye gusinyana amasezerano y’imikoranire

Nkizabagabo François ati “Ibyishimo dufite ni iyi nkunga tubonye, twahuraga n’imbogamizi zo kweza ibigori bikabura isoko bikamungwa, tukabigurisha ku mafaranga make, ubwo tubonye uko dutunganya kawunga ibibazo twari dufite birakemutse, tugiye gukora cyane umusaruro wikube kabiri duhaze amasoko”.

Mugenzi wabo witwa Mukakalisa Athanasie ati “Biradushimishije kuba tubonye abafatanyabikorwa, twahingaga ibigori tukeza tugafunga mu mifuka ariko bakabitugurira kuri make none tubonye uruganda, amafaranga agiye kuba menshi tugiye gutanga imirimo dushake abadufasha mu buhinzi dutere imbere, mu myaka 70 mfite ngiye gusaza neza”.

Ku ruhande rwa Koperative Dukundekawa Musasa, bavuga ko kunganira Koperative ihinga ibigori, biri muri gahunda y’ubusabe bw’Ikigo USADF kibatera inkunga, aho mu ntego zacyo harimo ukuzamurana kw’amakoperative.

Akanyamuneza kari kose ku bahinzi
Akanyamuneza kari kose ku bahinzi

Umuyobozi wa Koperative Dukundekawa, Mubera Célèstin, ati “Uyu ni umunsi w’ibyishimo, aho Koperative Dukundekawa yatanze inyunganizi ku nkunga yahawe na USADF, na yo isaba ko twazafasha Koperative iciriritse mu kuyiteza imbere, ni muri urwo rwego twahaye Koperative COAGI inyunganizi ya Miliyoni eshanu, nyuma y’uko ari yo twasanze yujuje ibyangombwa mu makoperative yose ya hano mu mirenge ya Ruli, Coko na Muhondo”.

Ayo mafaranga azagurwamo imashini eshatu, zirimo ikobora ibigori n’ikora kawunga, n’indi izajya isya imyumbati, amasaka, uburo n’ibindi bitandukanye.

USADF (United States African Development Foundation) ni Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gifite porogaramu yo gufasha abantu bikorera bibumbiye mu makoperative na ba Rwiyemezamirimo bari mu buhinzi, muri gahunda yo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’icyo kigo, Geoffrey Kayigi, yashimiye Koperative Dukundekawa kuba yesheje umuhigo itera inkunga Koperative COAGI.

Ati “Twishimiye iki gikorwa kubera ko Koperative y’abahinzi b’ibigori ihawe inkunga na Koperative Dukundekawa Musasa twateye inkunga. Mu mikorere yacu abo dutera inkunga tubashyiramo uwo muco wo gufasha abandi muri rwa rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kwigira.

Arongera ati “Mu bihigwa bifitiye akamaro Abanyarwanda, ibigori na byo biri ku isonga, kubyongerera agaciro ni ikintu cyiza, atari kuri koperative n’abazayigurira ifu gusa, ni iby’agaciro ku Banyarwanda muri rusange”.

Abagize Koperative COAGI basabwe gukoresha inkunga icyo bayisabiye, bagendera ku ntego bihaye yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye bafite mu nshingano ubuhinzi
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite mu nshingano ubuhinzi
Kubera uburyohe bwa kawa y'u Rwanda, abanyamahanga bahitamo kuza kureba aho ihingirwa
Kubera uburyohe bwa kawa y’u Rwanda, abanyamahanga bahitamo kuza kureba aho ihingirwa
Bashimye uburyo abahinzi bafata neza kawa yabo
Bashimye uburyo abahinzi bafata neza kawa yabo
Koperative Dukundekawa imaze kugira abafatanyabikorwa batandukanye
Koperative Dukundekawa imaze kugira abafatanyabikorwa batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka