Kamonyi: Abitabira gahunda yo kuvomerera imyaka bahamya ko babona umusaruro mwiza

Bamwe mu bahinga igishanga cya Rwabashyashya batangaza ko guhinga mu mpeshyi bibaha umusaruro ufite agaciro karuta uwo babona mu bihe bisanzwe; kuko n’ubwo bakoresha ingufu nyinshi bavomerera ngo imyaka ya bo ituma, imboga bahinga ziba zikenewe cyane ku isoko.

Igishanga cya Rwabashyashya gihuza umurenge wa Gacurabwenge n’uwa Rugarika. Mu gihe cy’impeshyi aricyo gihembwe cy’ihinga C, usanga hari abahinzi bamanutse igishanga bagahingamo imboga zitandukanye.

Rwabashyashya bifuza kuvomerera bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho.
Rwabashyashya bifuza kuvomerera bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho.

Aba bahinzi batangaza ko nubwo muri iki gihe haba hariho izuba ryinshi, bagahura n’akazi katoroshye ko kuvomerera baba bizeye kuzibonamo amafaranga, kuko ziba zikenewe cyane ku isoko kandi abazihinga ari bake.

Batanga urugero rw’ibase y’intoryi irangurwa 3000frw mu gihe mu mvura ziba zirangura hagati ya 1000frw na 1500frw.

Aba bahinzi bavuga ko bahura n’imbogamizi zo kutagira ibikoresho byabugenewe nka moteri ibafasha kuzamura amazi yo kuvomerera kubera amikoro make, bakifuza ko leta yabafasha ikorana buhanga ryo kuvomerera rigashyirwamo ingufu ku buryo n’imirima iri ku misozi no ku nkuka z’igishanga yajya ivomererwa.

Mu rwego rwo korohereza abahinga ibishanga bose kwitabira gahunda yo kuvomerera, kuri ubu ibishanga binini birindwi byo mu karere ka Kamonyi biri gutunganywa kugira ngo imirima yose igerweho n’amazi.

Rwabashyashya bahinga mu mpeshyi bakavomerera.
Rwabashyashya bahinga mu mpeshyi bakavomerera.

Mukiza Justin, umukozi ushinzwe gahunda yo kuvomerera mu karere, avuga ko iby’ibikoresho bindi, abahinzi bashobora kubyibonera bafatanyirije mu makoperative bahuriramo.

Ati Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi turimo gutunganya ibishanga. Nyuma y’amezi atanu amazi azaba agera kuri buri murima uri mu gishanga. Hagati aho ariko dusaba abahinzi kuba bakoresha ibikoresho bisanzwe nk’amabase, n’ibindi.

Kuba hari abahinzi batitabira gahunda yo kuvomerera, bituma igihembwe cy’ihinga cya C kidatanga umusaruro ushimishije nk’uva mu bindi bihembwe bibiri by’ihinga kuko haba hahinzwe imirima mike.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka