Ishuri IPB rifasha guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere

Abiga mu ishami ry’ubuhinzi mu ishuri rikuru IPB, batangiye kwigisha abaturage gahunda zigendanye n’ubuhinzi bwa kijyamembere no kubungabunga ibidukikije.

Abanyeshuri biga muri IPB (Institute Politechinique de Byumba) mu ishamiry’ubuhinzi, ubwo batangiraga ibi bikorwa tariki ya 28 Nzeri 2015, bagaragaje ko kwiga mu ishami ry’ubuhinzi bibafasha kongerera abaturage ubumenyi bwo guhinga kijyambere ndetse bakanabakangurira kubungabunga ibidukikije.

Kankesha Aloysie yiga mu mwaka wa 3 muri iri shami. Atangaza ko bahugura abaturage uburyo bwo guhinga kijyambere ndetse n’uburyo bwo gukoresha amafumbire mu mirima.

Abanyeshuri bahugura abahinzi uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro neza
Abanyeshuri bahugura abahinzi uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro neza

Aha avuga ko babakangurira gukoresha ifumbire mvaruganda n’ifumbire y’imborera mu murima ndetse bakabasobanurira neza igihe bagomba kuyishiramo kugira ngo bazabone umusaruro utubutse.

Ibi kandi bijyana no kubakangurira kubungabunga ibidukikije, aho babereka ibyiza byo gutera ibiti kuko umwuka abantu bahumeka uturuka ku bimera cyane cyane amashyamba.

Nk’akarere kagizwe n’imisozi miremire, babakangurira gutera ibiti kuko bibafasha gufata ubutaka ntibutwarwe n’isuri.

Bigenima Pierre asobanura ko bigisha abaturage kubungabunga ibidukikije bifashishije uburyo bwo gufata amazi bacukura ibyobo mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ibi byose babikora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo baba bize mu ishuri ariko bikajyana no gufasha abaturage, cyane cyane abaturiye iri shuri.

Abanyeshuri bigisha abaturage uburyo bwo kurwanya isuri batera ibiti ndetse bagafata n'amazi yo ku nzu za bo mu gihe cy'imvura
Abanyeshuri bigisha abaturage uburyo bwo kurwanya isuri batera ibiti ndetse bagafata n’amazi yo ku nzu za bo mu gihe cy’imvura

Ubuyobozi bwa Institute Politechinique de Byumba buvugako muri gahunda y’iri shuri, amasomo menshi abanyeshuri biga muri iri shami ry’ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije bagomba kujya bayafatira mu baturage ari nako babafasha guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Nkurikiye Jean Bosco ushinzwe amasomo muri IPB, ati “Abanyeshuri bafatanya n’umuturage ibikorwa byose bigendanye n’ubuhinzi mu rwego rwo kumwongerera ubumenyi”.

Nkurikiye avuga ko kwigisha abaturage bizahindura imibereho y’abatuye aka karere ka Gicumbi, by’umwihariko abaturiye iri shuri, dore ko n’ubusanzwe aka karere gahagaze neza muri gahunda igendanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu rwanda, butezwe imbere maze twihaze dusagurire n’amasoko

kadete yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka