Imurikagurisha ry’ubuhinzi rigomba kuba umwanya wo kwisuzuma ku bahinzi - Minisitiri Mukeshimana

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine arasaba abakora imyuga y’ubuhinzi n’ubworozi bitabiriye imurikagurisha ryari rimaze iminsi ribera ku Mulindi mu karere ka Gasabo, ko rikwiye kubabera umwanya wo kwisuzuma mu mirimo bakora.

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 11 Kamnena 2015, ubwo yarisozaga ku mugaragaro nyuma y’icyumweru ryari rimaze riba, aho yashimye ubwitabire bwagaragayemo n’ibyamutswe byari biri ku rwego ruhanitse.

Abamuritse ibikorwa higa ibindi bahembwe.
Abamuritse ibikorwa higa ibindi bahembwe.

Minisitiri yasabye abahinzi bitabiriye iri murikabikorwa kwigira kubya babonanye abandi, bahanga udushya mu buhinzi, kugirango umwuga w’ubuhinzi urusheho gukemeza guteza imbere abawukora.

Yongeye kandi gukangurira abahinzi, kumva agaciro ko gukora n’ibigo by’imari, bakanahagurukira gukorana n’ibigo by’ubwishingizi.

Minisitiri ashyikiriza ibihembo abafashamyumvire mu buhinzi.
Minisitiri ashyikiriza ibihembo abafashamyumvire mu buhinzi.

iri murika bikorwa ry’ubuhinzi ryari ribaye ku nshuro ya 10, rikaba ryagaragayemo igikorwa cyo guhemba abantu batandukanye, harimo abafasha myumvire mu buhinzi, abanyamakuru, abantu bagaragaje mu guteza imbere umusaruro n’abitwaye neza muri iri murikabikorwa.

abitabiriye iri murika bikorwa, bavuga ko baryungukiyemo byinshi, bigiye kubafasha mu guteza imbere ubuhinzi bwabo, ababukora bakabukora babukunze.

Abari mu mubwa w'ubuhinzi basabwe kwigira byinshi mu imurikabikorwa.
Abari mu mubwa w’ubuhinzi basabwe kwigira byinshi mu imurikabikorwa.

Abahinzi bitabiriye bitabiriye iri murikabikorwa, bakaba basabye ko abantu bashinzwe gutanga amafumbire, bajya bayabagezaho kare kandi bakagerageza kuyabahera ku giciro gito.

aba bahinzi, bakaba biyemeje ko ubu bamaze gufata icyemezo cy’uko bagamba gukoresha imbaraga zishoboka bagatera imbere, bakikuramo umuco wo kumva ko bagomba kugira icyo bageraho babifashijwemo n’abaterankunga.

iri murika bikorwa ryari ribaye ku nshuro ya 10 ryatangiye tariki 04/06/2015, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu buhinzi hagamijwe iterambere rirambye.”

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka