Imbuto y’imyumbati shya irabageraho vuba – Minisitiri Mukeshimana

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine yabwiya abahinzi b’imyumbati mu karere ka Ruhango ko bagiye kugezwaho imbuto mu gihe kitarambiranye.

Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 23 Nzeri 2015, Minisitiri Mukeshimana yabanje kuzenguruka mu mirima batuburiramo imbuto y’imyumbati asuzuma uko igihingwa cy’imyumbati gihagaze nyuma y’igihe kirekire indwara ya Kabore yibasiye imyumbati hirya no hino mu gihugu.

Nyuma yo gusura ahatuburirwa imbuto, Minisitiri yasabye abatubuzi b’imbuto y’imyumbati muri aka karere ko gushyira imbaraga mu kubunga bunga iyi mbuto nshya, bakirinda kuyivanga n’irwaye kugira ngo itangirika, biryo abaturage bose bazabonere imbuto ku gihe kandi nziza.

Minisitiri Mukeshimana asura imirima ituburirwamo imbuto nshya, yijeje ko iyi myumbati nta kibazo ifite
Minisitiri Mukeshimana asura imirima ituburirwamo imbuto nshya, yijeje ko iyi myumbati nta kibazo ifite

Akaba yasabye abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Ruhango, kuba hafi y’abaturage muri iki gihe cy’ihinga kugira ngo batazagenda bagakura imbuto ahandi ikaza irwaye ikanduza iyi nshyashya mizima.

Ati “Rwose nabonye iyi mbuto imeze neza, kandi n’abayihawe ngo bayitubure, barabyiyemeyera ko nta kibazo. Icyo dusaba ni uko harwanywa abahinzi bajya gushakira indi mbuto ahandi, nibihangane dore mu gihe gito turatangira kubaha imbuto nziza”.

Abahinzi bahawe gutubura iyi mbuto yavanywe mu gihugu cya Uganda, bakaba bagaragaje impungenge z’uko bashoye amafaranga menshi mu kuyitubura, bagasaba ko bazashyirirwaho igiciro cyiza kugira ngo batazagwa mu bihombo.

Muri Ruhango hatubuwe imbuto nshya ku buso bwa hegitari 443, Minisitiri akaba yemeza ko yose ari mizima
Muri Ruhango hatubuwe imbuto nshya ku buso bwa hegitari 443, Minisitiri akaba yemeza ko yose ari mizima

Niyongira Jacques, ukora ubutubuzi bw’imyumbati mu murenge wa Ntongwe, akurikije ayo yashoye mu gutubura iyi mbuto, yifuje ko igiciro cy’ingeri imwe cyashyiwe ku mafaranga 40 y’u Rwanda bashobora kubibonamo inyungu kandi n’abahinzi badahenzwe.

Kuri iki kibazo, Minisitri Mukesimana akaba yahumurije abatubuye iyi mbuto, ababwira ko bazicara hamwe bakumvikana ku giciro kitabahendesha kandi kitabangamiye abaturage.

Mu karere ka Ruhango hakaba habarirwa hegitari 443 zatuburiweho imbuto z’imyumbati, zishobora kuzaterwa kuri hegitari 14000. Iyi mbuto nshya ikaba ifasha guhangana n’indwara ya kabore imaze igihe yaribasiye igihingwa cy’imyumbati mu Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhinzi bwitaweho butanga umusaruro ufatika

Nirere yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka