Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kuri uyu wa 9 Werurwe 2016, mu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2016 B mu Karere ka Gatsibo, uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Gatsibo, Akagari ka Nyabicwamba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko iki gishanga cya Rwangingo kijya gutunganywa hari mu rwego rwo kugira ngo ubukungu burusheho kwiyongera kandi n’imibereho y’abatuye aka karere na yo itere imbere kurushaho.
Yagize ati:” Kuba ubuhinzi burimo gufata indi ntera muri aka karere, bivuze ko ubukungu bwako na bwo buri kugeda butera imbere mu buryo bushimishije, ibyo bizagira uruhare mu kubyaza umusaruro iki gishanga nabwo burushaho kugenda neza.”
Biteganyijwe ko iki gishanga kizahingwamo igihingwa cy’umuceri, ariko ku ukubitiro abaturage bazagihingamo barashishikarizwa gutangirana n’imbuto ya soya n’ibigori, kugira ngo habanze hakorwe igeragezwa.
Nyirabazungu Odile wo mu Murenge wa Gatsibo, ni umwe mu bahinzi bagiye gutangira guhinga muri iki gishanga, avuga ko igihingwa bagiye gutangiriraho cya soya bizeye kuzakuramo umusaruro ushimishije, ikindi kandi ngo isoko rirahari kuko begerejwe uruganda ruyitunganya.
Agira ati:” Igihingwa cya soya twishimiye kugihinga kubera ko uretse no kugurisha umusaruro tuzabona tukiteza imbere, ni n’igihingwa kizadufasha mu kurwanya imirire mibi yajyaga igaragara mu miryango yacu ugasanga abana bacu bahazaharira.”
Igishanga cya Rwangingo ifite ubuso bungana na hegitari 900, Akarere ka Gatsibo kakaba kihariye ubuso buzahingwa bungana na hegitari 320.
Muri iki gihembwe cy’ihinga 2016 B, ibihingwa byatoranyijwe ni bitanu birimo ibigori, ibishyimbo, imyumbati, umuceri hamwe na soya.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
umuceri niwo ugezweho mumusaruro ufatika kandi wateza imbere abahinzi ahubwo saison ikurikira bazashyiremo umuceri gusa murakoze
aba baturage bagikoreshe neza cyane bakibyaze umusaruro bagikoreshe neza umusaruro wahavaga wikube kenshi aka karere gatere imbere