Ibiza byatambamiye gahunda yo kongera umusaruro muri 2015

Kuva umwaka wa 2015 watangira MINAGRI yashyize imbaraga mu kuzamura umusaruro w’ibihingwa, ariko mu mpera zawo haza ibiza byangiza imyaka ahenshi.

Mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi, mu nama yabaye kuwa 08/01/2015 ihuje bamwe mu bahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abashoramari mu by’imari, baganiriye ku kongera umusaruro n’ireme ry’ibiribwa biva ku myumbati, ibirayi n’ibishyimbo.

Mu kuhira hifashishwa amamashini yabugenewe
Mu kuhira hifashishwa amamashini yabugenewe

Aha Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) yamenyesheje ko ngo yakuyeho inzitizi zose zatumaga abahinzi batagera ku musaruro biyemeje gutanga.

Ivuga ko ibinyujije mu mushinga wayo witwa PSP ukorana n’abahinzi na za banki, yashyizeho amafaranga angana na miliyoni 36 z’amadolari y’Amerika y’impano ku bahinzi, ndetse yiyemeza guharanira ko abahinzi baba ab’umwuga, bagatanga umusaruro mwinshi ushoboka kandi ufite ireme.

Gasasira Janvier uyobora PSP yagize ati “Turifuza ko abahinzi bakora bunguka cyane bishoboka, hashyizweho ibikorwaremezo byose bakeneye, buri mushinga w’ubuhinzi wose uzajya ujya muri banki mbere y’igihe, hazajyaho ubwanikiro n’uburyo bwo kumisha kugira ngo isizeni(season) y’ubuhinzi ijye itangira indi myaka yaravuye mu murima.”

Si ubufasha bw’amafaranga gusa ariko MINAGRI yagiye itanga ku bahinzi muri uyu mwaka, kuko bagiye banahabwa inama zitandukanye zabafasha kuzamura umusaruro mu byo bahinga, aho bagiye banerekwa akamaro ko gukoresha inyongeramusaruro.

MINAGRI ivuga ko kuri ubu umusaruro w’ibirayi muri rusange mu Rwanda hose ari toni 23 kuri hegitari imwe. Ni ukuvuga umusaruro wose uturuka ahera ibirayi bike ndetse n’uturuka ahera ibirayi byinshi mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Minisitiri wa leta muri minagri Tony Nsanganira n'umunyamabanga uhoraho Innocent Musabyimana mu'kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri wa leta muri minagri Tony Nsanganira n’umunyamabanga uhoraho Innocent Musabyimana mu’kiganiro n’abanyamakuru

Gatari Egide, umukozi wa MINAGRI muri gahunda y’amafumbire, avuga ko bishoboka ko umusaruro w’ibirayi kuri hegitari imwe wakwiyongera ukagera kuri toni 40 mu Rwanda.

Gatari avuga ko icya mbere gisabwa ari uko abahinzi bose bajya bafumbira imirima yabo bakoresha ifumbire mvaruganda ndetse n’imborera kandi bakajya bahingira igihe

Akomeza asaba abahinzi muri rusange kongera umusaruro kuri hegitari kuko hari isoko ryawo. Ibi abivuga agendeye ku kuba bamwe mu bahinzi bavuga ko hari igihe babona umusaruro mwinshi ariko bakabura aho bawugurisha bagahendwa, bityo bakagwa mu gihombo.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yamaze impungenge abahinzi ku ikoreshwa ry’ifumbire mva ruganda

MINAGRI kandi muri uyu mwaka ishishikariza abahinzi gukoresha ifumbire mva ruganda, yongeye kumara impungenge benshi mu bahinzi bangaga kuyikoresha bavuga ko yangiza ibihingwa ikica na tumwe mu dukoko, ariko ngo ibi sibyo.

MINAGRI ivuga ko bishoboka kongera umusaruro w'ibirayi kuri hegitari
MINAGRI ivuga ko bishoboka kongera umusaruro w’ibirayi kuri hegitari

Mu kiganiro MINAGRI yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatatu tariki 11/02/2015 harebwa uko igihembwe cyari gisoje cyitabiriwe n’uko icya 2015 B kitegurwaga, abanyamakuru batangaje ko bamwe mu baturage bemeza ko amafumbire mva ruganda yangiza ubutaka n’ibimera ndetse udukoko nk’inzuki natwo tukahagendera.

Innocent Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI ariko yavuze ko ibi ataribyo ko ari ibihuha bica abahinzi intege gusa, ahubwo ashishikariza abahinzi kujya bayikoresha bayivanze n’imborera kandi igakoreshwa buri gihe kuko ari bwo buryo bubafasha kubona umusaruro mwiza.

Ati “Dutangira iyi gahunda muri 2008 twari ku biro bine by’imvaruganda kubikoresha kuri hegitari mu gihe ahandi bari ku biro hagati ya 200 na 250 kuri hegitari imwe. Ariko aho dukomeje gukangurira abahinzi gukoresha ifumbire mva ruganda ubu tugeze hafi ku bilo 31”.

Akomeza agira ati “Iyo dutangiye kuvuga ngo turakoresha ifumbire nyinshi, ntaho turanagera biratangaje, gusa dukangurira abahinzi kuyihuza n’imborera kugira ngo bibashe gufatanya”

Bamwe mu bahinzi mu duce dutandukanye bahuguwe ku gukoresha imashini mu buhinzi

Mu kwezi kw’ Ugushyingo 2015, muri IPRC-South hatangiwe inyigisho ku guhingisha imashini no kuhira imyaka, mu buryo bw’igihe gitoya cy’amezi atatu.

Mu banyeshuri bahahuguriwe harimo abaturutse mu makoperative y’ubuhinzi yo mu turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Iburasirazuba bigishirizwa kuri Gishari Integrated Polytechnic, ndetse n’abo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo bigira muri IPRC-South.

Imyaka yarangiritse kubera ibiza
Imyaka yarangiritse kubera ibiza

Benoni Sebukeye, wo muri Koperative Coproriz ihinga umuceri mu Karere ka Gisagara, yavuze ko bari basanganywe imashini zo kwifashisha mu buhinzi bahawe na RSSP, ariko ngo zari zibitse kubera kutamenya kuzikoresha.

Ati “Ariko noneho ubwo twahuguwe turi benshi tukazanahugura abandi, tuzajya tuzifashisha. N’ubwo izo dufite ari nkeya ugereranyije n’ingano y’aho duhinga, twizeye ko tuzabona n’izindi.”

Iyi gahunda yo kwifashisha imashini mu buhinzi kandi yagiye ishimangirwa na MINAGRI igaragariza abaturage uburyo birimo inyungu igaragara kuri bo, aho ibikorwa byihuta kandi bikabafasha kuzigama amafaranga yabo.

Sangwa Olivier, Umukozi wa MINAGRI ushinzwe kwamamaza amamashini akoreshwa mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi, yavuze ko guhingisha imashini byoroha cyane kurenza guhingisha amasuka.

Ngo aho abantu bane bagombaga guhingisha amasuka imashini ibasha kuhahinga mu gihe gito cyane cyingana n’isaha imwe.

Bamwe mu bahagarariye amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'abashoramari mu by'imari baganiriye ku kongera umusaruro
Bamwe mu bahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abashoramari mu by’imari baganiriye ku kongera umusaruro

Ku bijyanye n’amafaranga yo guhingisha umurima ungana na hegitari 1 ngo umuhinzi akoresha ibihumbi 100 naho uwahingishije imashini agakoresha ibihumbi 35 gusa.

Sangwa akomeza avuga ko ku ruhande rw’umuhinzi, ngo aramutse akoresheje imashini ashobora kuzigama amafaranga yahaga abahinzi bo kumuhingira.
Abahinzi bongeye gushishikarizwa guhinga batavanga imyaka mu murima.

Nk’uko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagiye igaragaza kenshi ko guhinga ibihingwa bitadukanye mu murima umwe bigabanya umusaruro kuko nta nakimwe cyera uko byakagombye, muri uyu mwaka naho yagiye ibigarukaho kenshi kuko hari ahakigaragara abaturage batarumva akamaro ko guhinga igihingwa kimwe.

Abaturage bavuga ko bahombejwe cyane n'imvura
Abaturage bavuga ko bahombejwe cyane n’imvura

Mu turere dutandukanye bamwe mu bitabiriye gahunda yo guhinga igihingwa kimwe hakurikijwe ubutaka bw’ahantu, batanga ubuhamya ko babonye umusaruro mwiza batari barigeze, ibi bigatanga icyizere ko iyi gahunda yafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku buryo bugaragara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira ati “ Dushishikariza abaturage kutavanga ibihingwa mu mirima kuko byagaragaye ko iyo ivanze nta musaruro uboneka koko, nyamara igihingwa kimwe mu murima kirera kigatanga umusaruro uhagije”

Mu turere dutandukanye imvura nyinshi yangije imyaka y’abaturage

Mu mpera z’uyu mwaka ubwo hari kugwa imvura nyinshi uduce dutandukanye, mu minsi mike ishize ahenshi mu turere abaturage bagiye bahura n’ikibazo cy’imvura yabangirije imyaka ndetse bamwe bakavuga ko bahombye cyane.

Uretse gutwara ubutaka imusozi imyaka ihahinze nayo igatwarwa, mu binshanga naho hagiye huzura maze imyaka cyane cyane umuceri ikarengerwa.

Urugero n’inkimvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi kw’ukuboza, abatuye mu karere ka Huye bakahatakariza imyaka myinshi aho ibyangiritse byari bihinze bibarirwa mu gaciro ka miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abahinzi bigishijwe gukoresha imashini mu buhinzi
Abahinzi bigishijwe gukoresha imashini mu buhinzi

Uku kwangirika kw’imyaka kubera imvura kandi kwagaragaye mu karere ka Gisagara, aho insina z’abaturage zangiritse, imyaka myinshi imusozi iratwarwa ndetse n’umuceri urarengerwa mu bishanga nk’ikizwi kwizina rya Duwani.

Mu rwego rwo kurwanya ibiza cyane cyane iyangirika ry’imyaka ariko, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwongeye gusaba abaturage kwita ku guca imirwanyasuri, gutera ibiti birinda ubutaka ndetse no kubaka imiyoboro y’amazi ahenshi mu bishanga bikomeza gukorwa, ahahanamye naho hagakomeza gucibwa amaterasi y’indinganire.

Lèandre Karekezi umuyobozi w’aka karere yavuze ko n’ubwo ntawe umenya icyo ikirere gihatse, bazajya bagerageza kurwanya isuri uko bashoboye, uko igihe cy’imvura cyegereje bagashishikariza abaturage kurinda ubutaka bwabo uko bashoboye mu rwego rwo kubungabunga ibyo bahinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka