IPRC-South yatangije amasomo yo guhingisha imashini no kuhira

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2015, muri IPRC-South hatangijwe ku mugaragaro kwigisha guhingisha imashini no kuhira imyaka, mu buryo bw’igihe gitoya cy’amezi atatu.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’ukwezi n’icyumweru abanyeshuri ba mbere batangiye kwiga. Aba banyeshuri ni abahinzi 120 baturutse mu makoperative y’ubuhinzi yo mu turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Iburasirazuba bigishirizwa kuri Gishari Integrated Polytechnic, ndetse n’abo mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo bigira muri IPRC-South.

Aha bigaga guhingisha imashini itera umuceri.
Aha bigaga guhingisha imashini itera umuceri.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri, yasabye abo banyeshuri babimburiye abandi, kwiga bashyizeho umwete.

Yagize ati “Turabasaba kwigana umwete kugira ngo mugire ubumenyi buhagije buzafasha abahinzi kongera umusaruro batitaye ku mihindagurikire y’ikirere, dore ko rimwe na rimwe imvura idakunze kuboneka ihagije, cyangwa yanaboneka ntigwire igihe.”

Nubwo bamaze ukwezi n’icyumweru gusa biga, hari ibyo bamaze kumenya gukora, kandi bafite icyizere ko ubumenyi bazajyana buzafasha amakoperative yabo.

Iyi n'imashini ihinga ikanifashishwa mu gutera ibigori.
Iyi n’imashini ihinga ikanifashishwa mu gutera ibigori.

Benoni Sebukeye, wo muri Koperative Coproriz ihinga umuceri mu Karere ka Gisagara, avuga ko bari basanganywe imashini zo kwifashisha mu buhinzi bahawe na RSSP, ariko ngo zari zibitse kubera kutamenya kuzikoresha.

Ati “Ariko noneho ubwo twahuguwe turi benshi tukazanahugura abandi, tuzajya tuzifashisha. Nubwo izo dufite ari nkeya ugereranyije n’ingano y’aho duhinga, twizeye ko tuzabona n’izindi.”

Samuel Sibomana, we ni umunyamuryango wa Koperative Duteraninkunga Agatare ihinga umuceri n’ibigori mu Karere ka Gisagara. Aho yigiye kuhira, ngo ibihembwe bitatu byose by’ihinga ntibizongera kubacika.

Imashini zifashishwa mu kuzamura amazi.
Imashini zifashishwa mu kuzamura amazi.

Ikindi, ngo bajyaga bahinga umuceri rimwe mu mwaka ubundi bagahinga ibigori mu gishanga bahingamo kuko kirimo amazi makeya. Ubu ariko ngo bazajya bahora bahinga umuceri kuko uburyo bwo kubona amazi babwize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Tony Nsanganira, avuga ko kugeza ubu, tekinike yo kuhira mu Rwanda ikorwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 40, kandi ubutaka bushobora kuhirwa ari ibihumbi 600. Asaba abikorera gushora imari mu buhinzi, kugira ngo iyo ntego ibashe kugerwaho.

Mu kuhira bashobora kuyobora amazi hagati mu mitabo.
Mu kuhira bashobora kuyobora amazi hagati mu mitabo.
Mu kuhira babanza kwiga uko bafata amazi.
Mu kuhira babanza kwiga uko bafata amazi.
Mu kuhura bashobora kumisha amazi akagwa nk'imvura mu myaka.
Mu kuhura bashobora kumisha amazi akagwa nk’imvura mu myaka.
Guhingisha imashini yuhira ibigori.
Guhingisha imashini yuhira ibigori.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhinzi buteye imbere buradufasha gukomeza kuzamura umusaruro wacu , aba banyeshuri ubuhanga bazavanamo buzafasha benshi

Innocent yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka