Gicumbi: Abaturage barataka inzara kubera imvura yabangirije imyaka

Abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi baravuga ko muri uyu mwaka wa 2014 barangije bahuye n’ikibazo cy’inzara kubera ko imvura yabangirije imyaka.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today kuwa 26/12/2014 bavuga ko imvura yabangirije imyaka ku buryo ubu bahuye n’igihombo gikomeye kubera ko ntacyo bazasarura bitewe n’imvura.

Murekatete Odette avuga ko imvura ikunze kugwa mu Karere ka Gicumbi yangije ibishyimbo by’imishingiriro ku buryo bukabije.

Ngo igihe imiteja yajemo ibishyimbo aho gukomera ngo byere usanga ihunguka umuhinzi akayisanga hasi.

Ibirayi byo ngo byatwarwaga n’imivu ugasanga byaryamye hasi kandi amagi yabyo umuhinzi akayasanga hejuru y’ubutaka.

Ibirayi byabaye umuhondo bitarera.
Ibirayi byabaye umuhondo bitarera.

Murekatete ngo asanga nta muturage uzabasha kubona agafaranga akuye mu buhinzi kuko batungwaga no kweza imyaka bakayishora mu isoko bakabona amafaranga yo kwikenura.

Avuga ko amashaza yajyaga abinjiriza amafaranga ariko kubera imvura atigeze azaho imishogwe ko n’utwajeho imvura yaduhungururiye hasi.

Sindayigaya André we avuga ko bahuye n’ikibazo cy’imvura nyinshi ku buryo abona inzara izabica.

Ngo imvura yabangirije cyane ibishyimbo n’amashaza ku buryo abona nta musaruro bazabona iyo agereranyije n’umwaka washize wa 2013.

Asanga nta yindi mibereho uretse kwizirika umukanda bakajya gukorera udufaranga kugira ngo babone icyo bazarya.

Sindayigaya kandi akurikije igihombo abahinzi bahuye nacyo ngo asanga Leta itashobora kubonera imfashanyo abahinzi bose bangirijwe imyaka n’imvura.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ufite ubuhinzi mu nshingano ze, Nzeyimana Jean Chrisostome avuga ko ibyo abaturage bavuga aribyo koko imvura yangije imyaka yabo kandi itarera.

Gusa ngo bari bakwiye gufata ingamba zo gutera imiti kuko mu gihe cy’imvura nyinshi usanga hari uduhumyo duto tutabasha kuboneshwa amaso twangiza imyaka bitewe n’uko imvura yadukwirakwije mu mirima.

Ati “Mu mvura nyinshi haboneka uduhumyo dukwirakwiza za mikorobe, naho mu gihe k’izuba ryinshi haboneka ibyonnyi”.

Imiti ihari yabugenewe yo kwica utwo dukoko haba ku bishyimbo bya mushingiriro witwa Detane naho ku birayi n’inyanya bagatera umuti witwa Lidomile kuko ariwo urwanya utwo dukoko.

Umuhinzi kandi akwiye gutera uwo muti inshuro 2 nyuma bakajya bawutera bakurikije imihindagurikire y’ikirere.

Ikindi ni uko abahinzi baba bakwiye gutera ibishyimbo babitandukanya kugira ngo amababi yabyo atabuza urumuri rw’izuba kugera ku mishogwe ngo yere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu Karere ka Gicumbi nta kibazo cy’inzara abaturage bafite, ubu bari gusarura ibishyimbo n’ibirayi, ibigori n’ingano nabyo biratangira gusarurwa mu kwezi kwa Mutarama 2015 n’urutoki rumeze neza mu Mirenge rweramo. Ubwo rero kuba hari abaturage 2 (SINDAYIGAYA na MUREKATETE Odette) bavuze ko umusaruro wabo uzaba muke bitewe n’imvura ntibikwiye gufatwa muri rusange mu Karere kose.
Murakoze.

NZEYIMANA Jean Chrysostome/Agronome yanditse ku itariki ya: 29-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka